{Akarere ka Ngororero kateguye isiganywa ku maguru ryiswe “20km z’umukore wa Rwabugiri”. Iri rushanwa rikaba ryarateguwe hasozwa icyumweru cy’umuco Nyarwanda cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuco isoko y’iterambere” cyatangiye kuya 19 kugeza 23 Ukuboza 2012.}
Isiganwa ryakozwe ku rugendo rureshya na Kilometero 20, ryitabiriwe n'abakobwa 10 n'abahungu 24; uko ari 34 baritangiye abashoboye kurisoza ni 28. Bahereye ku karere bagera k’Umukore wa Rwabugiri (aho Umwami Rwabugiri yaratuye).

Bitewe no kwiruka bamwe nta nkweto bambaye, umuhanda wa Kaburimbo birutsemo wagiye ubashishura ibirenge ndetse bamwe bakaba banawukomerekeyemo aho uwabaye uwa mbere mu bakobwa we yahise ajyanwa kwa muganga; nyamara ngo iki kibazo bakigaragaje mbere y’amasiganwa ariko nticyahabwa agaciro.
Nsanzimfura Jean Bosco, wabaye uwa mbere mu bahungu, yadutangarije ko iri siganwa ryari rigoye kuko aho birutse hatereraga cyane kandi ari kure. Ariko arishimira ko yabashije gutsinda, akomeza asaba ko byamubera byiza abonye umutoza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon, washyikirije ibihembo abatsinze, mu ijambo yageje ku bari aho yagize ati “ndifuza ko harebwa uko hakorwa ikipe ihoraho, bahereye kubabashije gutsinda.”
Nk’uko byari biteganyijwe, hahembwe abahungu n'abakobwa 5 ba mbere muri buri cyiciro. Uwa mbere yahembwe 35,000 by’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri 30,000 uwa gatatu 25,000 uwa kane 20,000 na ho uwa gatanu 15,000.




Ibitekerezo 0