Ibi byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 11 Werurwe 2016, ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yagiranaga inama n’abanyamategeko bashinzwe kugira inama inzego mu birebana n’amategeko, mu rwego rwo kurebera hamwe uko ibibazo bigenda bigaragara mu micungire y’amasezerano byakumirwa Leta ikarindwa igihombo giterwa no gushorwa mu manza.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera , Madamu Kalihangabo Isabelle, yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’abandikisha imitungo ku bandi Leta ikaba yaburana nabo urubanza rukazajya kurangira imitungo yaranditswe ku bandi bitewe n’inzira urubanza runyuramo.
Ati “Tugasanga wa muntu twari tumenyereye ko agendera mu modoka nziza ugasanga yanditseho mushiki we, wajya kureba ya nzu abamo abantu bakomeje kwibazaho yanatumye bamukurikirana ugasanga yanditse kuri nyina cyangwa nyirakuru kubera ko yagize igihe gihagije cyo kubinyereza.”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yagaragaje ko iki kibazo gihangayikishije Leta ariko mu mikorere hari ingamba zigiye gufatwa zo kumenya umuntu imitungo atunze ndetse no kubaka ubushobozi bwo kumenya aho iri bigendeye ku mateka yayo ari mu mpapuro.
Minisitiri yakomeje agira ati “Niba yanditse ku mazina ya nyogokuru, niba yanditse ku mazina y’umukobwa wawe, niba yanditse mu mazina ya nde… uburyo yanditsemo bunyura mu mpapuro turaza kubushaka, turaza kubugeraho. Niba nyogokuru afite umuturirwa nk’uyu turimo tuzajya kumusura tumubaze tuti ese nyogoku wayubatse ryari, amafaranga wayavanyehe?”
Minisitiri yavuze ko hari uwo urwego rw’umuvunyi rwagiye gusura rumubaza niba iyo nzu ayizi avuga ko atayizi ndetse atazi niba imwanditseho.
Ikindi Minisitiri yavuze bagiye guhangana nacyo ni ukuba buri gihe iyo usuzumye buri rubanza Leta itsinzwe usanga inyuma yarwo harabayeho icyemezo cyafashwe n’umuntu cyangwa kitafashwe n’umuntu mu gihe yagombaga kugifata bigatuma urubanza ruvuka.
Ati“Umuntu ufata icyemezo cyangwa udafata icyemezo bigatuma havamo urubanza, bigatuma havamo igihombo. Aho niho muri iyi nama dukwiye kuvuga ngo uwo muntu tumugenze gute, ubundi twari tumenyereye parike, tubwira Polisi tuti hari abatwibye, ariko ubu tugeze aho twibaza ngo wa wundi wagombaga gufata icyemezo ntagifate tugasuzuma impamvu yabikoze.”
Yavuze ko hari intambwe yatewe mu gutsinda imanza Leta iburana aho mu mwaka wa 2015, Leta yaburanye imanza zigera kuri 402 itsinda izigera kuri 119, ariko abasaba gufunga imyenge yose yaba iviramo igihombo Leta.





Ibitekerezo 0