Minisiteri igaragaza ko 70% by’urubyiruko rw’u Rwanda rubarizwa mu bice by’ibyaro mu gihe 30% ruri mu Mijyi.
Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugira ubumenyi no kwihangira imirimo, hatekerejwe gahunda yo kurufasha kwigira ku murimo mu nganda zitandukanye aho bahabwa ubumenyi, abitwaye neza bagahabwa akazi muri zo abandi bagashobora kwihangira imirimo.
Kuri iyi nshuro hagiye gufashwa urubyiruko 340 ruzoherezwa mu nganda zikora imyenda zirimo C&D Products Rwanda Co. Ltd, Dekam na Ping Mango.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kandi igaragaza ko n’abandi bikorera bifuza urubyiruko rwafashwa kwiga ubumenyingiro yiteguye gukomeza gukorana nabo mu rwego rwo kongera imibare.
Ubwo yasozaga icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda muri Gicurasi 2025, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yagaragaje biyemeje gutekereza uburyo bwo kubonera urubyiruko icyo gukora.
Ati “Ku bijyanye n’ubushomeri usanga imirimo myinshi itaboneka mu bijyanye n’ibyo umuntu yize. Ni yo mpamvu muri Minisiteri twafashe icyemezo cyo gutekereza uburyo butandukanye bwo kubonera urubyiruko icyo gukora.”
Kuri ubu urubyiruko ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo ruri mu bikorwa byo gusana no gutunganya imihanda mu bice by’ibyaro aho harimo kopetarive zirenga 150 ndetse no gutunganya no gucunga imiyoboro y’amazi.
Binyuze muri iyi gahunda yo kwigira ku murimo, iyo urubyiruko rurangije amasomo, abitwaye neza bahabwa akazi mu nganda z’abahaye ubumenyi ndetse muri Gicurasi 2025 abahuguwe bahawe akazi mu nganda mu gihe abandi bahisemo kujya kwikorera.
Dr. Utumatwishima yasabye abikorera kugira uruhare mu gutanga amahirwe ku rubyiruko.
Ati “Abikorera turabasaba ko mu gihe dukomanze mu izina ry’urubyiruko, mwabagirira icyizere kuko aho twabohereje bagaragaje umusaruro kandi bagize n’imyitwarire myiza. Turagira ngo umuntu wese ajye muri uyu murongo wo gushakira abana b’Abanyarwanda icyo gukora.”
Yagaragaje ko mu myaka irindwi ishize, Guverinoma y’u Rwanda yahangaga imirimo nibura 200.000 buri mwaka, kuri ubu biteganyijwe ko muri gahunda ya NST2 hazahangwa nibura ibihumbi 250 buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.
Yongeye gusaba urubyiruko ruhabwa ayo mahirwe kuyakoresha neza, arwibutsa ko iyo rwitwaye neza ruba rufungurira amarembo bagenzi babo baba basigaye inyuma.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Bellen Calvo Uyarra, yavuze ko iyi gahunda ifasha rubyiruko mu kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo kuko ruba rwigiye mu nganda kandi yemeza ko bazakomeza kuyishyigikira.
Ku rundi ruhande Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP mu Rwanda, ryemeza ko urubyiruko ari igisubizo gikwiye gufungurirwa amarembo kandi ko kurushoramo bigamije kuruha amahirwe yo gukoresha imbaraga zarwo mu iterambere.
Urubyiruko rwanyuze muri iyi gahunda rushima ko yarufashije kugira ubumenyingiro bushobora kurufasha mu buzima bwa buri munsi no kwihangira imirimo.











Ibitekerezo 0