Yabigarutseho kuri uyu wa 5 Ukuboza 2025, ubwo uru rwego rwakiraga ibibazo by’abaturage mu Mujyi wa Kigali ndetse bikanahabwa umurongo.
Yavuze ko aho ruswa iri nta terambere rishobora kuhaboneka ndetse ko yangisha ubuyobozi abaturage bityo ko mu Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame idakwiye kujenjekerwa.
Ati “Turabasaba Abanyarwanda ngo ntimuzemere ko umuntu abaka ruswa ngo muyitange kande ari uburenganzira bwanyu. Iyo uyitanze nawe uba ukoze icyaha. Amategeko azaguhana ariko n’Imana izaguhana ku munsi w’imperuka.”
Yasabye abaturage kugira uruhare mu gutanga amakuru kuri ruswa mu rwego rwo kuyihashya burundu.
Ati “Emera upfire ukuri, utange amakuru n’urangiza ubaze abayobozi wahaye amakuru icyo bayamajije. Aho uzaba ukoze icyo Perezida adusaba n’icyo Imana idusaba.”
Yeretse abaturage ko gutanga amakuru kuri ruswa biri mu bifasha kubungabunga imisoro batanga ikabyazwa umusaruro binyuze mu kubaka ibikorwaremezo nk’amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi.
Ati “Nta kuntu watanga imisoro ngo nurangiza umuntu aze akwake ruswa ngo ubyemere. Uriya muntu waka ruswa aba ari umwicanyi, niyo mpamvu mu itegeko ryo guhana ruswa ryasohotse muri 2018, icyaha cya ruswa cyabaye icyaha kidasaza.
Yongeye gushimangira ko hatatanzwe amakuru inzego zitandukanye zihangana na ruswa zidashobora kubasha kuyirandura, ari yo mpamvu hakenewe uruhare rw’abaturage.
Ati “Uhishira umurozi akakumaraho urubyaro. Ntitwifuza ko abantu barangwa na ruswa bahirahira muri iki gihugu cyacu ngo tubihorere.”
Yasanasabye abaturage kwirinda kuba abashumba b’imitungo itari iyabo ahubwo ari iy’abayobozi mu nzego zitandukanye bashaka kunyereza umutungo wa Leta.
Ati “Muzirinde kuba abashumba b’abayobozi. Ntabwo ari umushumba uragira inka…iyo ayaguhaye ukayahisha wowe uba wikoreye bombe. Umunsi twamenye ko ari wowe umuhishije umutungo mu buryo butemewe n’amategeko inzego zizagukurikirana ufungwe.”
Mu mwaka wa 2024-2025, Urwego rw’Umuvunyi rwakurikiranye kandi rusesengura amadosiye avugwamo ruswa 33 harimo 24 yakiriwe muri uyu mwaka n’andi 9 yari yarasigaye mu mwaka wa 2023-2024.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madaleine, yongeye kwibutsa abaturage ko gutangira amakuru ku gihe ari intambwe ikomeye mu kurwanya ruswa nk’igihugu gifite intego yo kuba ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Isi mu kurwanya ruswa ruvuye ku wa 43.
Perezida w’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa Ishami ry’u Rwanda akaba na Visi Perezida w’iryo huriro ku rwego rwa Afurika, Senateri Ngarambe Telesphore, yavuze ko ruswa ari nka virusi kuko igenda yihinduranya kandi bisaba ko abayirwanya nabo bagenda bahindura amayeri.
Ku rundi ruhande Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Ruberwa Bonaventure yerekanye ko gukurikirana ibyaha bya ruswa mu nkiko usanga bigora Ubushinjacyaha bishingiye ko rimwe na rimwe kubona ibimenyetso byayo bigoye.
Ubushakashatsi kuri ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index 2025) bwagaragaje ko Abanyarwanda 9,5% gusa mu basabwe ruswa cyangwa abayitanze ari bo batanze amakuru ku nzego zishinzwe kuyirwanya, mu gihe 90,5% baruciye bakarumira.






Ibitekerezo 0