Ni imibare yo guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2025, kugera muri Mutarama 2026.

Isesengura rigaragaza ko abantu basuye u Rwanda banyuze ku nzira yo ku butaka intego nyamukuru yatumye bamara iminsi myinshi ni uburezi aho bagiye bamara mu Rwanda nibura imisi 163. Abamaze igihe kinini mu gihugu umubare munini ni uwabaturuka mu Muryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba EAC bagejeje no ku minsi 166.

Abinjiye mu Rwanda bakoresheje indege nabo abamaze iminsi myinshi ni abagenzwaga n’uburezi aho bahamaze iminsi 154 mu gihe abo muri Asie ari bo bahamaze igihe kinini cyane kigera nibura ku minsi 193.

N’Abanyarwanda bagiye hanze abamazeyo igihe kinini ni abari bajyanywe no kwiga aho abakoresheje inzira y’ubutaka berekezaga cyane mu bihugu bya EAC bamazemo nibura iminsi 124.

Abakoresheje inzira zo mu kirere na bo bajyanywe n’uburezi mu bindi bice by’Isi, usanga bamarayo igihe kingana n’iminsi 339 mu gihe mu Burayi ari ho bamara iminsi myinshi irenga umwaka (457).

Muri rusange mu mezi atatu gusa, u Rwanda rwinjije arenga miliyari 236,8 Frw kuri serivisi n’ibicuruzwa byaguzwe n’abanyamahanga basuye u Rwanda.

Abanyamahanga binjiye mu gihugu bakoresheje inzira y’ikirere nibo binjije menshi agera kuri miliyoni 136,7 z’amadorali.

Abari bafite intego yo gusura igihugu n’ibiruhuko bagize uruhare mu kwinjiza arenga miliyoni 65$; aho abasuye ingagi bihariye nibura 71,4%

Hagendewe ku bice abasuye u Rwanda baturutsemo usanga benshi biganje muri Amerika y’Amajyaruguru aho baninjije miliyoni 40,8$.

Ibi bishobora guhuzwa n’amasezerano y’ubufatanye, u Rwanda rwagiranye n’amakipe akomeye muri Basketball na ‘Football’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; Los Angeles Clippers na Los Angeles Rams, bugamije kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda ‘Visit Rwanda’.

Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rwinjiye ku isoko ryo kwamamariza muri siporo yo muri Amerika nyuma y’imyaka myinshi rukorana n’amakipe yubatse izina mu mupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi nka Arsenal FC, Paris Saint Germain na FC Bayern Munich.

U Rwanda rwabikoze rwifuza ko ibyiza nyaburanga byarwo bigaragara muri Amerika no kureshya ba mukerarugendo b’Abanyamerika n’abashoramari, kuko Amerika iza mu bihugu bya mbere bigira abantu bakunda gutembera kandi bifite.

Kubona urubuga rwo kwamamarizaho muri shampiyona y’umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) na NFL (National Football League) biha u Rwanda umwanya wo kwamamariza ibyiza nyaburanga imbere y’amamiliyoni y’abakunzi bashobora kurushoramo amafaranga menshi cyangwa kurusura.

Muri rusange abasuye u Rwanda benshi bakoresheje inzira y’ubutaka ku mipaka ya Cyanika, Gatuna, Kagitumba, and Buziba ihuza u Rwanda na Uganda; La Corniche, Rusizi I, Rusizi II na Bugarama iruhuza na RDC ndetse n’uwa Rusumo uruhuza na Tanzania.

Ku rundi ruhande abinjiye mu Rwanda banyuze inzira y’ubutaka binjije miliyoni 24,9$. Muri bo abenshi ni abari bagiye gusura imiryango n’inshuti mu gihe abaturutse mu bihugu bya EAC binjije arenga miliyoni 19,7$.

NISR kandi yanakoze ubusesenguzi ku Banyarwanda bakora ingendo mu mahanga aho muri ayo mezi atatu, byagaragaye ko abanyarwanda bagiye mu mahanga bakoresheje arenga miliyoni 95,9$ mu bihugu bari barimo.

Abakoresheje indege ni bo bakoresheje amafaranga menshi agera kuri miliyoni 64,4$ ariko muri rusange ibihugu bya EAC ni byo abanyarwanda bakoresherejemo amafaranga menshi angana na miliyoni 53,9$.

Ubukerarugendo ni imwe mu nkingi ubukungu bw’u Rwanda bwubakiyeho. Mu 2024, iki gihugu cyakiriye ba mukerarugendo miliyoni 1,36 baturutse mu mahanga, barwinjiriza miliyoni 647 z’Amadolari ya Amerika.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kuzamura umusaruro w’ubukerarugendo, ukagera kuri miliyari 1 y’Amadolari mu 2029.

Abasura u Rwanda bakomeje kwiyongera uko bwije n'uko bukeye
Abasura u Rwanda bakomeje kwiyongera uko bwije n'uko bukeye
Ubufatanye bw'u Rwanda n'amakipe nka Arsenal bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo
Ubufatanye bw'u Rwanda n'amakipe nka Arsenal bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo
U Rwanda rwerekeje amaso ku bufatanye n'amakipe yo muri Amerika mu kwamamaza Visit Rwanda
U Rwanda rwerekeje amaso ku bufatanye n'amakipe yo muri Amerika mu kwamamaza Visit Rwanda