Gahunda y’imicungire irambye y’ubutaka yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Ugushyingo 2025.

Minisiteri y’Ibidukikije na Rwanda Green Fund bigaragaza ko imicungire irambye y’ubutaka irimo ingamba zihuza imiterere y’ibidukikije n’imibereho y’abaturage, zigamije kurinda, kubungabunga no gukoresha neza umutungo karemano urimo ubutaka, amazi n’ibinyabuzima.

Ubutaka buhingwaho buri mwaka hagati ya 2010 na 2015 bwiyongeragaho hegitare 205.000 bingana na 8%.

Iyi myitwarire yo kongera ubutaka buhingwa mu gihe kirekire igira ingaruka ku bundi buryo bwo gukoresha ubutaka, nko ku gusigasira amashyamba make asigaye, uturere tumwe tw’imisozi dufite uburinzi, hamwe n’ibishanga n’ahandi hashobora kurengerwa n’imyuzure.

Hagati ya 1984 na 2015 hegitari zirenga 235.192 zatakaye bingana n’ubuso bwa 45,27% by’ubuso bw’amashyamba yari ahari mu 1984.

Uko gutakara ku butaka bijyanye ahanini na gahunda zo kongera ibikorwa by’ubuhinzi ariko amashyamba agasa n’aho yibagiranye.

Ku rundi ruhande guhera mu 2011-2019, ubuso buriho amashyamba bwongeye kwiyongera ku kigero cya 17% buva kuri hegitare 618.000 bugera kuri 725.000.

Minisiteri y’Ibidukikije na Rwanda Green Fund bigaragaza ko gahunda yo kubungabunga ubutaka mu buryo burambye, SLM irimo ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura ubushobozi ku guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Harimo kandi kubungabunga amashyamba, ubutaka, amazi no gufasha sosiyete ku gukoresha neza ubutaka habungabungwa ibidukikije, bakabasha guhinga, babungabunga ibidukikije kandi bakiteza imbere.

Mu bikorwa biteganyijwe gukorwa harimo gutera amashyamba, kurwanya isuri, n’ibindi bigamije kubungabunga ubutaka.

Umuyobozi wa Save Environment Initiative, Kubwimana Concorde, yabwiye The NewTimes ko kubungabunga ubutaka bukomeje kwangirika ari ingenzi cyane.

Ati “Mu Rwanda, kubungabunga ubutaka bikwiye kuba ingenzi mu gusigasira ubutaka buri kwangirika, byongera umusaruro w’ubuhinzi, gufata neza amazi, kurwanya isuri, by’umwihariko ku misozi kandi bikanafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubutaka, Marie Grace Nishimwe, yabwiye IGIHE ko muri iyi gahunda uruhare rwabo ruzaba urwo kugaragaza ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka.

Ati “Ubundi mu bijyanye no kubungabunga ubutaka harimo ibikorwa byinshi birimo gutera amashyamba, gukora amaterasi n’ibindi bisaba kubungabunga ubutaka. Ni gahunda ihuriweho n’ibigo byinshi.”

Yakomeje ati “Twebwe uruhare rwacu rwa mbere ni urwo gushyiraho ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka no gukomeza gukora ubugenzuzi kugira ngo byubahirizwe no gukomeza gufatanya na Rwanda Housing Authority mu gukora ibishushanyombonera.”

Biteganyijwe ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere kizatangira mu 2025-2030, biteganyijwe ko kizatwara agera kuri miliyari 2,3$, icya kabiri gitangire 2031-2035 kizatware miliyari 1,8$ mu gihe icya gatatu kizakorwa mu myaka 15 izaba isigaye kizatwara arenga miliyari 5$ hagati ya 2036 na 2050.

Nk’ibikorwa byo kurwanya isuri hakenewe arenga miliyari 2,2$, no kwirinda imyuzure hakoreshejwe uburyo gakondo hakenewe miliyari 2,$ mu gihe uburyo bwo gukoresha ibidamu hakenewe arenga miliyari 2,6$.

U Rwanda ruzakoresha arenga miliyari 9,2$ mu micungire irambye y’ubutaka
U Rwanda ruzakoresha arenga miliyari 9,2$ mu micungire irambye y’ubutaka