Yabigarutseho ubwo yari mu biganiro n’Abasenateri kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025.
Dr. Butera yavuze ko nyuma yo kubona abo bavuye kubyiga mu mahanga, hagiye gushyirwa imbaraga mu kongera umubare w'abazobereye muri ubwo buvuzi.
Umwe akorera mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare bya Kanombe, undi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu gihe uwa gatatu ari Umukozi muri Minisiteri y'Ubuzima no muri Kaminuza.
Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n'Iterambere ry'Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas, yasobanuriye IGIHE ko muri porogaramu zo kwigisha inzobere, u Rwanda rumaze kugera ku zigera kuri 25.
Ati “Imwe muri zo ni porogaramu yo kwiga kuvura abasheshe akanguhe. Iyo tuvuze abantu bakuze ni abafite imyaka 65 kuzamura. Iyo porogaramu ni nshya kandi impamvu twayitekerejeho ni uko icyizere cyo kubaho cyakomeje kuzamuka.”
“Burya uko abantu bakura bakabaho igihe kirekire bihinduka umukoro ku rwego rw’ubuzima wo gutanga serivisi kuri icyo cyiciro cy’abantu bari kugenda baba benshi.”
Ati “Ntabwo twayigiraga ariko tuza kugira amahirwe hari umwe wari umwarimu mu Bufaransa ari byo yize, aza kugaruka ubu ni umukozi muri Minisiteri…tuzakugirana amasezerano y’ubushuti na Kaminuza zo mu Bufaransa, batwemerera Abanyarwanda babiri bagiye kubyiga.”
Dr. Nkeshimana yavuze ko abantu biga ubwo buvuzi baba basanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’imbere, ‘Medecine interne’.
Yagaragaje ko mu kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi kandi igihugu kitazakomeza kohereza abantu mu Bufaransa, hatekerejwe uko iyo porogaramu yatangira kwigishwa muri Kaminuza y’u Rwanda.
Hateguwe porogaramu y’imyigishirize kandi yamaze no kwemezwa n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda, HEC, ubu hasigaye kureba abashobora kwemera kwiga ayo masomo.
Ati “Ubu igisigaye ni ukureba ngo muri za nzobere dufite mu bijyanye no kuvura indwara z’imbere na zo ziri hagati ya 110 na 120, turi gushishikariza bamwe muri bo gufata n’iri shami ryo kwiga kuvura abantu bakuze.”
“Urabizi kwa muganga ntabwo wiga ibintu udafitemo umuhamagaro, iyo utawufite ubikora nabi, rero turacyari ku rwego rwo kuvuga ngo ni bande, turi gushaka bake bahari mu bato bafite imyaka 30 cyangwa 40 abashobora kubyiga.”
Yavuze ko uretse gutegura porogaramu y’imyigishirize hari n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ku buryo byazafasha mu kuyishyira mu bikorwa mu gihe abayigamo kandi bujuje ibisabwa, bazaba babonetse.
Kubera iki ari ingenzi kugira inzobere zihariye muri ubu buvuzi?
Dr. Nkeshimana yashimangiye ko u Rwanda rwifuza ko umubare w’izo nzobere wongerwa kugira ngo zijye hirya no hino mu gihugu kuko usanga abantu bakuze cyane bari mu bice by’ibyaro.
Ubu mu Rwanda icyizere cyo kubaho cyageze ku myaka 67. Yavuze uko umuntu akura ariko agenda akenera ubuvuzi bw’umwihariko kugira ngo yitabweho uko bikwiye.
Ati “Buriya n’iyo yarwara inkorora isanzwe ntabwo umuvura nk’uko wavurwa cyangwa njyewe navurwa.”
“N’iyo twarwara indwara imwe tugomba kubagwa, biratandukanye. Uko aterwa ikinya, uko abagwa, uko ategurwa biratandukanye.”
Yemeje ko hari ubwo usanga umuntu ukuze aba afite izindi ndwara nyinshi cyangwa izimaze igihe bityo ko bisaba ubumenyi bwihariye bwo kubitaho kandi iyo bidakozwe gutyo bishobora kumushyira mu kaga.
Yashimangiye ko no mu buvuzi busanzwe hakenewe kunoza politiki zo kwita ku bantu bakuze.







Ibitekerezo 0