Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Truth Social bwerekana ibiganiro aba bayobozi bagiranye.

Trump yakunze kugaragaza ko ashaka komeka ikirwa cya Greenland ku gihugu cye, kubera impamvu yise iz’umutekano w’iki kirwa ku bihugu birimo u Burusiya ndetse n’u Bushinwa avuga ko bishaka kucyigarurira.

Ni ibintu abanyaburayi batumvise neza bashyamirana na Amerika kuko bo badakozwa ibyo kuba iki kirwa cyakomekwa kuri Amerika. Bagaragaje ko Amerika nibikora bizaba intandaro yo gusenyuka kwa OTAN.

Hagaragajwe ko muri ubwo butumwa Rutte yashimiraga Trump kuba yararinze umutwe w’Aba-Kurds bo muri Syria, uruhare mu guhagarika intambara muri Gaza ndetse no muri Ukraine.

Burakomeza buti “Ibyo mwagezeho muri Syria ni ibintu bikomeye. Nzakoresha ububasha mfite nifashishije itangazamakuru muri iyi nama igiye kuba mu kwerekana akamaro k’akazi keza mwakoze ko muri Gaza ndetse no muri Ukraine.”

Yakomeje ati “Ndajwe ishinga no gushaka uburyo twakemura ibya Greenland. Sinjye uzabona nkubonye. Uwawe Mark.”

Greenland ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 57. Iki kirwa kigenzurwa na Danemark nubwo cyahawe ubwigenge mu 1979. Inzego z’ingenzi nk’igisirikare iz’ububanyi n’amahanga n’imari ziyoborwa na Danemark.

Trump yahishuye ubutumwa bw’ibanga bw’uko uyobora  OTAN azamufasha gukemura ibya Greenland
Trump yahishuye ubutumwa bw’ibanga bw’uko uyobora OTAN azamufasha gukemura ibya Greenland