Iki gikorwa cyo kumurika ubu bwoko bushya bw’ifumbire cyabaye ku wa 10 Ugushyingo 2025. Cyitabiriwe n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, Ambasaderi w’Ubwami bwa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.
Ubu bwoko bushya bw’ifumbire RFC yamuritse bwitwa Twihaze, Ongera na Ongera +, ni umusaruro w’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) binyuze mu mushinga Rwanda Soil Information Services (RwaSIS) ugamije kumenya ingano n’ubwoko bw’ifumbire ikenewe mu butaka bitewe n’agace.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko ubu bwoko bw’ifumbire bwashyizwe hanze buje gukemura byinshi kubera ko bwakozwe hashingiwe ku bushakashatsi iki kigo cyakoze gifatanyije na RAB mu gihe cy’imyaka itanu ishize.
Ati “Uru rugendo rwahereye ku bushakashatsi bwo kumenya ifumbire iberanye n’ubwoko bw’ubutaka kubera ko mu Rwanda dufite igihugu cy’imisozi 1000 ndetse hari n’aho tugira ubutaka bugira ubusharire. Iyo miterere y’ubutaka bw’igihugu cyacu ntabwo isa bigasaba rero ko kugira ngo tubyaze umusaruro ubutaka, twakagombye kugira ifumbire iberanye na buri karere cyangwa se buri gice cy’imiterere y’ubwo butaka”
Nyuma yo gukora ubushakashatsi, RFC yabugendeyeho ikora ubwoko bw’ifumbire buhura n’miterere y’ubutaka bw’u Rwanda kandi igenewe gukoreshwa ku bihingwa byihariye.
Ibi biteganyijwe ko bizafasha abahinzi kumenya ibyo ubutaka bwabo bukeneye biberanye n’ibihingwa, bityo bashobore guhangana n’imbogamizi zo kuzamura umusaruro bajyaga bahura nazo.
Dr. Ndabamenye yerekanye ko binyuze mu bushakashatsi butandukanye bwakozwe ndetse n’igerageza kuri ubu bwoko bw’ifumbire, byagaragaye ko umusaruro uziyongera.
Ati “Ibyagiye bigaragara mu bushakashatsi ni uko umusaruro ushobora kwikuba kugera no ku inshuro zigera kuri eshatu”
Yakomeje yibutsa abahinzi kuzabyaza umusaruro ubu bwoko bushya bw’ifumbire, bakomeza kwita ku bihingwa bahinga.
Ati “Ifumbire iyo uyishyize mu murima ugomba gukoresha imbuto nziza, ukarwanya indwara n’ibyonnyi, ukita ku bihingwa, ukubagarira ku gihe ndetse n’ibindi birimo kuhira ibihingwa byabo.”
Umuyobozi Mukuru wa RFC, Annass Khanchoufi, yagaragaje ko icyatumye batangiza ubu bushakashatsi bwo gukora ifumbire ihura n’imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda ari ukubera ko usanga abahinzi bakundaga gukoresha iz’ubwoko bumwe bikaba byagira ingaruka ku musaruro wabo.
Ati “Ubu bwoko bw’ifumbire twamuritse uyu munsi ni inyongera nziza igiye gufasha abahinzi bo mu Rwanda kongera umusaruro w’ibihingwa bahinga kubera ko hari hashize imyaka myinshi abahinzi bo mu Rwanda bakoresha ifumbire z’ubwoko bumwe kandi igihugu gifite ubwoko butandukanye bw’ubutaka bitewe n’ahantu.”
Yakomeje avuga ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda babinyujije mu gukora ifumbire mva ruganda nziza, zizajya zifasha ko intego u Rwanda rwihaye yo kongera umusaruro mu buhinzi, ruyigeraho.
RFC yashinzwe ku bufatanye n’Ikigo gitunganya ifumbire mvaruganda muri Maroc, OCP Africa na Leta y’u Rwanda binyuze mu bigo bya Agaciro Development Fund na Agro-Processing Trust Corporate.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri OCP, Mortbait Marouane, yavuze ko biteguye gukomeza ibikorwa nk’ibi kubera ko intego bafite ari ukugira u Rwanda igicumbi cy’iterambere ry’ubuhinzi muri aka karere k’ibiyaga bigari.
RFC iherereye mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera, yafunguwe ku mugaragaro mu Ukuboza 2023. Ifite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 100 z’ifumbire ku mwaka.














Ibitekerezo 0