Ni mu gikorwa “Inzu y’Ibitabo Summit 2025” gitegurwa n’Umunyamakuru Dashim cyabereye kuri Saint-Paul mu Mujyi wa Kigali, tariki 2 Ugushyingo 2025.
Pasiteri Rutayisire yahawe igihembo “Inzu y’Ibitabo Awards”, abikesha igitabo cye yanditse mu Cyongereza yise “Reconciliation is my Lifestyle, A Life Lesson on Forgiving and Loving Those Who Have Hated You”. Kigaruka ku mumaro w’ubumwe n’ubwiyunge, isomo ryo kubabarira abakwanze.
Ni igitabo cyasohotse bwa mbere muri Amerika mu 2021, ariko kigasohoka no mu Rwanda muri Nyakanga 2022. “Reconciliation is my lifestyle” ni igitabo Rev. Dr. Rutayisire yatangiye kwandika akiri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yahawemo inshingano nka komiseri mu 1999.
Gikubiyemo urugendo rw’ubuzima rwa Pasiteri Rutayisire. Kigabanyije mu mitwe [chapitres] 10, irimo itanu y’ibihe bibi n’imyaka yo gukomereka n’indi igaruka ku kubabarira n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kucyandika, Rev. Dr. Rutayisire yagiye akurikiranya imitwe ikigize bitewe n’ubuzima yanyuzemo ndetse n’ubw’igihugu muri rusange. Kigaruka ku rugendo rwe rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Ibi bihembo byatanzwe mu gikorwa “Inzu y’Ibitabo Summit” cyateguwe n’umunyamakuru wa Radio/Tv10, Dashim, uzwi nk’uharanira guteza imbere ubwanditsi mu Rwanda.
Yavuze ko intego y’ibi bihembo ari “uguhesha agaciro abantu bihebeye ubwanditsi bw’ibitabo, cyane cyane abafasha sosiyete kubona amasomo y’ubuzima.”
Ati“Ibi ni ibihembo bigamije gushimira abagira uruhare mu bwanditsi bufite ishingiro ry’inyigisho zubaka. Urugero rw’igitabo cya Rutayisire ni ikimenyetso cy’uko ubwanditsi bushobora kuba umuyoboro w’ubwiyunge n’isanamitima. Ni igitabo gifite igisobanuro ku Rwanda by’umwihariko urebye ibyo igihugu cyanyuzemo.”
Uretse Pasiteri Rutayisire, hanashimiwe abandi banditsi babiri bagaragaje ubuhanga mu ngeri zitandukanye. Nzugu Gad, uzwi cyane mu biganiro byo kuri YouTube no mu itangazamakuru, yahawe igihembo cya “Best Health and Wellness Author”, kubera ibitabo bye bigaruka ku buzima buzira umuze.
Na ho Nsanzabera Jean de Dieu, umwanditsi ku mateka y’u Rwanda, yegukanye igihembo cya “Best Historical Non-Fiction Author”, kubera uburyo yagiye asobanura amateka y’igihugu mu buryo bwimbitse kandi bwubaka.












Ibitekerezo 0