Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ryatowe muri Nzeri 2025, nyuma y’igihe kirenze umwaka rigibwaho impaka.
Imiryango itari iya Leta ikora ku byerekeye uburenganzira ku buzima bw’imyororokere yagaragazaga ko guha umuntu w’imyaka 15 kuzamura, uburenganzira bwo kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi, bikwiriye.
Ibitekerezo byatanzwe na benshi rikimara gutorwa harimo abaryamaganiye kure bavuga ko ari ugushora abana mu busambanyi.
Gusa umwe mu bemeza ko ryari rikenewe yavuze ko adashyigikiye “ubusambanyi ariko ibi bizakuraho inda ziterwa abangavu kuko iyo abyaye angana kuriya bimwicira ubuzima ahubwo kuba batasambana si akazi ka leta ahubwo ni akazi k’amatorero na buri muntu ku giti cye.”
Iri tegeko kandi ririmo ingingo zijyanye no kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga, gutwitira undi, kubika intanga cyangwa insoro zishobora kwifashishwa mu kororoka mu gihe kizaza n'ibindi.
Kanda hano usome itegeko ryose:
https://www.minijust.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=144155&token=75e63fc504481c93e1ed017130c13b4c35f3935e

Amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda
Ku wa 4 Ukuboza 2025, Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yari amaze igihe kinini aganirwaho, yashyizweho umukono mu muhango wabereye i Washington D.C imbere y’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitandukanye.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwa RDC, Felix Tshisekedi, n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump.
Agizwe n’ibyiciro bitatu, harimo: Amahame shingiro ajyanye n’amasezerano y’amahoro; amasezerano y’amahoro n’amahame y’ubufatanye bw’akarere mu bukungu n’ukwihuza.
Iminsi 27 irashize ayo masezerano ashyizweho umukono n’impande zombi, ariko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushinja u Rwanda kugira ingabo muri RDC ibinyuranye n’ibyasinyiwe i Washington.
Biteganyijwe ko ayo masezerano azatanga umusaruro mu gihe RDC izaba yabashije kumvikana na AFC/M23 mu gukemura ibibazo ku buryo burambye.
https://www.minijust.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=141571&token=c7882d4ea510d14657cb1002bac0f40abef97500

Umusoro mushya
Ku wa 29 Gicurasi 2025 ni bwo hasohotse igazeti ya Leta idasanzwe yashimangiye itangira gusoresha ry’imisoro yari iherutse kwemezwa.
Ni imisoro irimo amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze bipfunyitse mu bikoresho bya Pulasitiki ungana na 0,2%, amahoro kuri lisansi na mazutu aganewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli n’igipimo cy’amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega cyarazamuwe kivanwa kuri 32,73 Frw gishyirwa 50 Frw kuri litiro n’agenewe gusa imihanda.
Hari kandi umusoro ku byaguzwe nawo unakubiyemo ibintu byinshi birimo nko gusoresha imodoka za hybrid, aho abagura imodoka zo muri ubu bwoko batangira gusora uretse gusa imodoka ziteranyirizwa mu Rwanda.
Uyu musoro uzajya wishyurwa aho ikinyabiziga kitarengeje imyaka itatu kivuye mu ruganda kizajya gitanga umusoro wa 5%, ikinyabiziga kirengeje imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka umunani kizajya gicibwa 10%, ariko ibinyabiziga birengeje imyaka umunani bivuye mu ruganda byo bizajya byishyuzwa 15%.
Hashyizweho umusoro ku icumbi, umusoro ku nzoga n’itabi, imitobe n’ibindi, ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni n’ibindi.
https://www.minijust.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=130496&token=4b9d4de9658212b7aaeeb5c8a42c823a7b879d7b

Amabwiriza ashingiye ku myemerere
Andi mabwiriza yavuzweho cyane ni arebana n’insengero n’imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda.
Ni amabwiriza yasohotse nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, yari yarafunze insengero, Kiliziya n’imisigiti birenga 9000 kubera kutuzuza ibisabwa.
Ategeka ko umuryango mushya ushingiye ku myemerere ugiye kwandikwa ugomba gutanga miliyoni 2 Frw adasubizwa ya serivisi yo guhabwa ubuzima gatozi, kandi ugatanga n’urutonde rw’abantu 1000 bawushyigikiye mu karere ugiye gukoreramo.
Iyo mikono 1000 yateje ururondogoro mu banyamadini, bakagaragaza ko ari inzitizi ikomeye kuri bo kuko ari umubare munini.
Ikindi kirimo ni uko umuyobozi uhagarariye umuryango ushingiye ku myemerere n’umwungirije basabwa kuba barize amasomo ajyanye n’iyobokamana mu ishuri rikuru cyangwa kaminuza byemewe n’amategeko.
https://www.minijust.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=120369&token=e457bfcc96bda50f0b12e6b653545b04ac31e642

Itegeko ry’iyezandonke
Uyu mwaka kandi usize Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi.
Iri tegeko riteganya ko umuntu ukoze kimwe mu bikorwa by’iyezandonke biteganywa cyangwa ugira uruhare mu ishyirahamwe rigamije gukora kimwe muri byo, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke.
https://www.minijust.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=116983&token=d14d08811f942bfd65f2d6d30b474d8686c7d6e9
Amabwiriza agenga ikimina
Muri Mutarama 2025, kandi hasohotse amabwiriza mashya y’inyandikorugero y’amategeko agenga ibimina.
Ubusanzwe byakoraga mu buryo butanyuze mu mucyo ariko gushyiraho amategeko byarafashije cyane abanyarwanda dore ko umubare munini ukoresha ibimina nk’uburyo bwo kwizigamira, kubutsa no kugurizanya.
https://www.minijust.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=116968&token=40103a309fb22f62f7bbf4b37f620f1bc3846b57
Muri rusange umwaka wa 2025 usize u Rwanda rusohoye mu igazeti ya Leta amagazeti 109 arimo amategeko mashya yemejwe, amateka n’amasezerano u Rwanda rwagiye rugirana n’ibindi bihugu.








Ibitekerezo 0