Abazi neza iby’aya makuru bavuga ko iri ari ryo gura ribayeho rinini cyane kurusha ibindi bikorwa byaguzwe na Netflix.
Netflix igiye kugura InterPositive kuri ako kayabo kugira ngo yongere ikoreshwa rya AI mu ugutunganya filime kwayo.
InterPositive yakoze ikoranabuhanga rifasha abakora filime guhindura amashusho asanzwe yafashwe mbere.
Umuyobozi wa filime David Fincher yamaze gukoresha ibyo bikoresho kuri filime nshya iri gukinwamo na Brad Pitt.
Ubu bugure kandi ni bumwe mu masezerano manini ajyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) yakozwe n’inzu nini itunganya filime i Hollywood. Ibigo nka Netflix na Amazon.com Inc. biri kugerageza gukoresha iri koranabuhanga mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cyo gukora filime no kunoza ireme ry’ibyo bikora.
Amazon yamaze gushyiraho itsinda ryihariye rishinzwe gukoresha AI mu bikorwa byayo bijyanye na filime na televiziyo, mu gihe Walt Disney Co. yo yagiranye ubufatanye mu bucuruzi na OpenAI.
Abakozi bakora muri Hollywood bafite impungenge ko inzu zitunganya filime zishobora gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu gukuraho imirimo imwe n’imwe no kugabanya ibiciro by’ikorwa rya filime.
Bafite kandi impungenge ko ibigo by’ikoranabuhanga bishobora gufata ibikorwa byabo bakabikoresha mu kwigisha no guteza imbere AI, batabiherewe uburenganzira cyangwa indishyi.
Netflix ntacyo iratangaza kuri aya makuru gusa inaherutse gushaka kugura indi kompanyi ikomeye ya “Warner Bros. Discovery Inc.” ariko ntibyayihira birangira iguzwe na Paramount.
Affleck yatangije InterPositive mu ibanga afashwa n’ishoramari rya RedBird Capital Partners. Nyuma yo gukora kuri iri koranabuhanga imyaka ibiri, yahise atangira kurishoramo imari ifatika mu 2025.



Ibitekerezo 0