Iyi serivisi nshya yatangijwe ku wa Gatatu, tariki 3 Ukuboza 2025, aho kuyikoresha wiyandikisha unyuze kuri *182*5*2# ugakurikiza amabwiriza.

Ikoreshwa mu gihe amafaranga yagushiranye, aho uzajya ushobora kwishyura niyo waba nta mafaranga ufite kuri mobile money yawe.

Urugero niba ugiye kwishyura ikintu cy’ibihumbi 10Frw ariko ufite ibihumbi 8Frw uzajya wongerwa ibihumbi 2 Frw biburaho.

Iyo wishyuye mbere y’amasaha 24 nta nyungu wongeraho, mu gihe iyo uyarengeje ushyiraho inyungu ya 0.7% kugeza ku minsi 30 utemerewe kurenza utarishyura.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame, yavuze ko iyi serivisi igamije gufasha abakiriya kubona inguzanyo yihuse.

Ati “K’avance ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwacu rwo gutanga ibisubizo by’imari bifatika bijyanye n’ibyo abakiliya bacu bakeneye. Twumva ko kubona inguzanyo nto kandi yihuse bishobora kugira uruhare runini mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, kandi K’avance iri hano kugira ngo izibe icyo cyuho.”

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko K’avance izafasha iyi banki korohereza abakiriya kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye.

Ati “Binyuze muri ubu bufatanye, tuzanye ibisubizo bijyanye n’ibikenewe n’abakiliya bacu. Twiyemeje guteza imbere udushya tugamije kwegera abaturage binyuze mu mitangire ya serivisi z’imari yoroshye kandi mu buzima bwa buri munsi.”

Ntabwo ari ubwa mbere MoMo Rwanda na I&M Bank bakoranye kuko banafatanyije muri serivisi y’ikarita koranabuhanga yo kwishyura izwi nka ‘Virtual Card by MoMo’.

MoMo Rwanda Ltd ni ikigo gitanga serivise z’imari mu buryo bw’ikoranabuhanga gishamikiye kuri MTN Rwanda. Cyatangiye gukora ukwacyo mu 2021 kikaba gifite abafatabuguzi barenga miliyoni esheshatu mu gihugu hose.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame, yavuze ko iyi serivisi izafasha abakiriya kubona inguzanyo yihuse
Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame, yavuze ko iyi serivisi izafasha abakiriya kubona inguzanyo yihuse
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko K’avance izafasha abakiriya kubona serivisi z'imari byoroshye
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko K’avance izafasha abakiriya kubona serivisi z'imari byoroshye
Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi muri MoMo Rwanda, Philip Kakuru, asobanura ubu buryo bushya bwa Itemo k'avance
Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi muri MoMo Rwanda, Philip Kakuru, asobanura ubu buryo bushya bwa Itemo k'avance