Ni ibiganiro bagiranye ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, aho Ignazio Cassis ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya 46 y’Abaminisitiri b'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimiye Cassis kuba yitabiriye Inama y’Abaminisitiri ba La Francophonie mu Rwanda, ndetse ashima n'icyemezo cya Leta y'u Busuwisi kuzamurira ubushobozi ibiro byabwo by'ubufatanye biri i Kigali, bikaba Ambasade yuzuye, avuga ko ari intambwe ikomeye mu gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Igikorwa cyo kugira ibyo biro Ambasade y'u Busuwisi mu Rwanda, na cyo cyabaye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, ari bwo yatashywe ku mugaragaro.
Minisitiri Cassis yemeje ko u Busuwisi buzakomeza gushyigikira no gutsura umubano w'ibihugu byombi mu bukungu, ndetse no kwagura ubufatanye bwabwo n’u Rwanda mu nzego zitandukanye.
Yagaragaje kandi ko gukomeza ibikorwa by'u Busuwisi mu Rwanda bishimangira uburyo iki gihugu gishaka gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije akarere ka Afurika y'Ibiyaga Bigari.
Ati "Binarebana n'iterambere ry'akarere, bikanakomeza ishusho ya politiki y'u Busuwisi mu guharanira amahoro n'umutekano."
U Rwanda n'u Busuwisi bimaze imyaka myinshi bifitanye umubano wa dipolomasi uhereye mu ntangiriro za 1960.
Ubufatanye mu iterambere hagati y’ibihugu byombi bukubiye mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, imyubakire n’ibikorwaremezo, imiyoborere myiza, ndetse n’umuco.











Ibitekerezo 0