Byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, ubwo yagezaga ibisubizo mu magambo ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi zigaragara mu mikorere y'amavuriro y'ibanze ku Basenateri.

Yavuze ko mu mavuriro y’ibanze 1294 u Rwanda rufite, 8,2% adakora nubwo hari gushyirwa imbaraga mu kugabanya uwo mubare.

Ati “8,2% ntabwo akora ku buryo buhoraho. Iyo ni imbogamizi duhura nayo mu mavuriro 1294 dufite.”

“Impamvu y’ibanze navuga ko ihuriweho ni umubare muke w’abaganga, abaforomo n’abandi bakozi, ariko dufite ingamba ko mu myaka itatu iri imbere tuzaba tugeze ku mubare w’abaganga bane ku baturage 1000 bizakemura ikibazo.”

Yakomeje “Harimo impamvu zitandukanye zirimo kubura abakozi, kuba hari izahawe abikorera ku mpamvu zitandukanye batabasha gukomeza gukora, inyubako zikoreramo zikangirika no kuba abaturage hafi 90% bafite ubwishingizi bwa mituweri bikaba byaratindaga kubona amafaranga kuri ayo mavuriro rimwe na rimwe byageraga ku mezi atatu bikaba n’aho arenga.”

Ku bijyanye n’ibikorwaremezo kandi yagaragaje ko amavuriro y’ibanze 80% ari yo gusa akorera mu nyubako zabugenewe mu gihe izindi zikorera mu nyubako z’utugari cyangwa izindi zikodeshejwe.

Kuri ubu kandi amavuriro y’ibanze 562 ntabwo afite amazi atangwa na WASAC nubwo hari gushyirwa imbaraga mu guharanira ko agezwamo amazi.

Hari kandi amavuriro y’ibanze arenga 200 adafite umuriro w’amashanyarazi ufatiye ku muyoboro mugari aho 35% muri yo akoresha ingufu z’imirasire y’izuba.

Yavuze ko nubwo bimeze bityo abivuriza mu mavuriro y’ibanze bavuye ku bihumbi 70 mu 2017 bakaba bageze kuri miliyoni enye kandi imibare ikomeje kwiyongera.

Ati “Igisigaye ni uko imbogamizi zagiye zigaragara zigomba kugabanywa kugeza igihe zizaviraho abaturage bakabona serivisi nziza, zitangirwa ahantu heza, abaganga bahagije, ibikoresho bihagije, amazi n’amashanyarazi no kuba zakora ku buryo buhagije.”

Senateri Nyinawumuntu Leatitia yavuze ko amavuriro menshi y’ibanze hari ayo usanga yubatswe mu buryo budasobanutse ku buryo amwe ashyirwa n’ahantu hadatuwe n’abantu akaba yabura abayagana kubera iyo mpamvu.

Ku ruhande rwa Senateri Mureshyankwano we yavuze ko abagize uruhare mu kubaka amavuriro ahantu hadakenewe harimo ahadatuwe n’abantu bari bakwiye kubibazwa muri gahunda yo kubazwa inshingano.

Senateri Mukabalisa Donatille yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu mavuriro y’ibanze akabasha kubona amazi meza kuko yafasha mu gutanga serivisi nziza z’ubuvuzi.

Ati “Tuzi ko isuku ari isoko y’ubuzima, ese iyo ahantu hatari amazi wakwizera ute isuku yahoo? Ese mukorana mute n’izindi nzego?”

Minisitiri Dr. Butera yavuze ko mu gushyiraho amavuriro mashya 100 azubakwa mu gihe cy’imyaka itanu, hazitabwa cyane kuri gahunda yo kureba ahakenewe ivuriro, ubusabe bw’abaturage, kuba nta rindi vuriro riri hafi yabo no kubona abakozi bashya.

Hari kandi n’amavuriro y’ibanze agera kuri 420 akeneye kuvugururwa ngo ajyanishwe n’igihe.

Dr. Yvan Butera yavuze ko amavuriro y'ibanze agera kuri 8,2% adakora neza
Dr. Yvan Butera yavuze ko amavuriro y'ibanze agera kuri 8,2% adakora neza
Sena yemeje ibisobanuro byatanzwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Dr. Yvan Butera wari uhagarariye Minisitiri w'Intebe
Sena yemeje ibisobanuro byatanzwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Dr. Yvan Butera wari uhagarariye Minisitiri w'Intebe
Senateri Usta Kaitesi yavuze ko amavuriro y'ibanze akwiye kubakwa ariko harebwa ku nyungu agirira abaturage
Senateri Usta Kaitesi yavuze ko amavuriro y'ibanze akwiye kubakwa ariko harebwa ku nyungu agirira abaturage
Senateri Umuhire Adrie yasabye ko habaho guhugura abaforomo bose mu kunoza itangwa rya serivisi mu mavuriro y'ibanze
Senateri Umuhire Adrie yasabye ko habaho guhugura abaforomo bose mu kunoza itangwa rya serivisi mu mavuriro y'ibanze
Senateri Mukanziza Epiphanie yasabye ko harebwa igikorwa ngo abikorera bareke kuva mu mavuriro y'ibanze mu buryo butunguranye
Senateri Mukanziza Epiphanie yasabye ko harebwa igikorwa ngo abikorera bareke kuva mu mavuriro y'ibanze mu buryo butunguranye
Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yabajije ikiri gukorwa ngo umubare w'abakora mu rwego rw'ubuvuzi wongerwe
Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yabajije ikiri gukorwa ngo umubare w'abakora mu rwego rw'ubuvuzi wongerwe
Senateri Mukabalisa Donatille yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kugeza amazi meza ku mavuriro y'ibanze
Senateri Mukabalisa Donatille yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kugeza amazi meza ku mavuriro y'ibanze
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko hari abayobozi bakwiye kubazwa inshingano bijyanye n'amavuriro yubatswe ahadakwiriye
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko hari abayobozi bakwiye kubazwa inshingano bijyanye n'amavuriro yubatswe ahadakwiriye
Senateri Uwera Pelagie yavuze ko abikorera bashoye mu mavuriro y'ibanze bakwiye kurebwaho
Senateri Uwera Pelagie yavuze ko abikorera bashoye mu mavuriro y'ibanze bakwiye kurebwaho
Senateri Niyomugabo Cyprien yavuze ko amavuriro y'ibanze akwiye kugira uruhare mu gutanga ubuvuzi
Senateri Niyomugabo Cyprien yavuze ko amavuriro y'ibanze akwiye kugira uruhare mu gutanga ubuvuzi
Senateri Nyinawumuntu yavuze ko bitumvikana ukuntu abubaka amavuriro bayajyanye ahantu hadatuwe
Senateri Nyinawumuntu yavuze ko bitumvikana ukuntu abubaka amavuriro bayajyanye ahantu hadatuwe
Senateri Cyitatire yashimye uko amavuriro y'ibanzwe yagejejwe mu gihugu hose
Senateri Cyitatire yashimye uko amavuriro y'ibanzwe yagejejwe mu gihugu hose

Amafoto: Kwizera Herve