Ubusanzwe umubyeyi iyo akoze icyaha atwite cyangwa afite umwana muto, ucyonka, arafungwa ndetse n’umwana we akemererwa gukomeza ku murera kugeza agize imyaka itatu akabona koherezwa mu miryango.

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2024/2025 yerekanye ko mu magororero atandukanye harimo abana 44 barengeje imyaka itatu iteganywa n’itegeko ngo bakurwe mu igororero.

Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bagiranaga na MIGEPROF ibiganiro bishingiye kuri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2024/2025, bagaragaje impungenge kuri abo bana bakiri mu magororero.

Depite Sibobugingo Gloriose yavuze ko hakwiye gutekerezwa ku bihano bisimbura igifungo ku bagore bakoze ibyaha ariko bafite abana bato bakeneye kubarera hafi.

Yagize ati “Ni byo uwakoze icyaha agomba guhanwa, ariko dufite n’ubundi buryo bwo guhana butari igifungo. Mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’umwana, igifungo ntigikwiye kuba ari cyo gihitwamo mbere, hagakoreshwa n’ubundi buryo bwatuma umubyeyi akomeza kwita ku mwana we.”

Depite Kayigire na we yagaragaje ko nubwo kudahana bidashyigikirwa, ku mubyeyi waguye mu cyaha bikwiye ko hashakwa uburyo butuma atajyanwa mu igororero mu gihe afite abana bato akeneye kurera.

Depite Mukeshimana Lydia yagaragaje ko hari abana bashyikirizwa imiryango ariko ntibarerwe mu buryo buboneye, ndetse bamwe bakakirwa kubera inyungu z’amafaranga cyangwa ubufasha bakeka ko bazahabwa.

Yavuze ko hari n’abana batabona imiryango ibakira, asaba MIGEPROF gusobanura ingamba ifite zo kubashakira aho barererwa, cyangwa niba hatashyirwaho ibigo byihariye bibakira.

Yagarutse no ku kibazo cy’abana bafite amateka akomeye, nko kuba umwe mu babyeyi yarishe undi, bigatuma imiryango yo ku mpande zombi ibafata nk’inzigo, bikagira ingaruka ku mibereho yabo.

Abadepite banabajije uko Minisiteri ifasha abitwa “Malayika Murinzi” bahabwa kurera abana badafite ababyeyi babitaho, cyane ko bamwe bashobora guhura n’ibibazo by’ubukene.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko imibare iheruka yo mu kwezi k’Ugushyingo 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana cyasanze abana bari mu magororero ari 328.

Barimo abakobwa 171 n’abahungu 157. Igororero rya Nyarugenge ni ryo rifite abana benshi 148, Ngoma 71 na Musanze harimo 63. Muri abo 149 bari mu bigo mbonezamikurire ECD.

Ku bijyanye n’abana bagejeje imyaka ariko bakaba bakiri mu igororero, yerekanye ko bakiri gushakirwa imiryango ibakira.

Yavuze ko kenshi biterwa n’uko bamwe muri bo bafite ubumuga cyangwa uburwayi bukomeye, bigatuma kubona imiryango ibakira bigorana. Icyakora, yavuze ko inzego zibishinzwe zikomeje gushyira imbaraga mu kubashakira imiryango ibakira.

Ati “Iyo umwana agiye kugira Imyaka itatu habaho kwegera umubyeyi umufite muri Gereza akaganirizwa, ndetse baba baragiye baganirizwa ko nyuma y’imyaka itatu umwana afite kujya mu muryango, akaganirizwa nk’umubyeyi akumvishwa ibyiza byo kuba umwana yasubira mu muryango hakabaho kumubaza nk’umubyeyi umuryango yifuza ko umwana we azajyamo, iyo awufite. Iyo atawufite leta igira uruhare mu gushaka ba Malayika Murinzi.”

Yakomeje ati “Kuba barabasuye bagasanga bafite Imyaka itatu ntabwo bivuze ko babuze aho bajya bari mu nzira yo gushakirwa Imiryango. Hari aho bigorana guhita babona imiryango ibakira cyane cyane iyo ari umwana ufite ubumuga kubera ko kumwakira muri Sosiyete biba bitoroshye ariko na bo hari uburyo bigenda bikorwa imiryango ikabakira.”

Yavuze kandi ko hari ibiganiro biri kuba n’inzego z’ubutabera ku buryo abagore bafite abana bato bashobora kugabanyirizwa ibihano cyangwa bagahabwa ibindi bisimbura igifungo.

Yasobanuye kandi ko guhitamo “Malayika Murinzi” bisaba ko uwatoranyijwe aba ari inyangamugayo, afite nibura imyaka 35 y’amavuko, kandi ko mu gihe bigaragaye ko umwana afashwe nabi, amasezerano aseswa agahita ajyanwa ahandi.

Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), DCG Rose Muhisoni, aheruka kugaragaza ko abagore bafunzwe usanga batereranwa n’imiryango yabo kuko idakunze kubasura, bikaba binagira ingaruka ku bafite abana.

Ati “Umugore iyo afunzwe asa nk’aho atereranywe…ugasanga umwana agize imyaka itatu abuze umuryango ntuje kumufata, hari n’igihe tubanza kubura ba malayika murinzi bigafata igihe, nk’ubu turacyafite abana barengeje imyaka itatu bakiri mu igororero.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ku Leta iri gushakira imiryango abana 44 bari mu magororero kandi bararengeje imyaka itatu iteganywa n'itegeko
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ku Leta iri gushakira imiryango abana 44 bari mu magororero kandi bararengeje imyaka itatu iteganywa n'itegeko