Isesengura: Tshisekedi yishingikirije iki yanga gusinya amasezerano n’u Rwanda? (Video)
Ni ibintu bijya gusa n’ibyabaye i Luanda muri Angola aho RDC yazambije ishyirwaho umukono ry’amasezerano y’amahoro yagombaga gusinywa ku wa 15 Ukuboza 2024.
Umusesenguzi mu bya politiki, Tite Gatabazi , yagaragaje ko kuba Perezida Tshisekedi yaranze ko amasezerano y’ubukungu asinywa bijyanye n’imyitwarire yakomeje kumuranga mu rugendo rwo gushakira igisubizo kirambye umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu.
Ati “Biragaragaza ko we agendera ku yindi gahunda. Indi gahunda ni iyihe? Tshisekedi arashaka intambara uko byagenda kose. Kandi unarebye ibimenyetso bihari, iriya ntambara ikomeje nta buryo na bumwe asigaranye bwo kuzayitsinda.”
Yagaragaje ko nubwo akomeje gutsimbarara ku gushakira igisubizo mu ntambara, Tshisekedi adafite ubwo bushobozi cyane ko Ihuriro rya AFC/M23 ryerekanye ko rifite imbaraga kurenza ingabo ze.
Gatabazi asobanura ko ubu Tshisekedi atameranye neza na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, wari ku ruhembe mu kohereza ingabo za SADC muri RDC kuko atarishyura ikiguzi yari yemeye no kuba RDC ikomeje kugenda biguru ntege mu kwishyura ibirarane by’umugabane nk’igihugu kinyamuryango cya SADC.
Yerekenye ko amasezerano y’ubukungu ari ibintu birebana n’ubucuruzi, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere utavangamo politiki kuko yagarukaga ku mishinga y’iterambere ibihugu byombi bigiye gushyiramo imbaraga.
Yagaraje ko guhinduka kwa Tshisekedi kugaragarira no mu buryo yitwara imbere mu gihugu, aho yagiranye amasezerano n’abandi banyapolitiki ubwo yari agiye kujya ku butegetsi ariko nyuma akaza kubahinduka. Abo barimo Joseph Kabila yasimbuye, Moise Katumbi n’abandi.







Ibitekerezo 0