Ni urugendo rutari rworoshye ku mwuga wasaga n’aho ari mushya kandi wari ukenewe gushyirwamo imbaraga kuko bimwe mu byemezo byawo byafashaga mu gufata ibyemezo.

Kuri ubu Urugaga rw’Abagenagaciro b’umwuga mu Rwanda IRPV, rugiye kwizihiza imyaka 15 rumaze rugiyeho mu nama izahuza abagenagaciro n’inzego bakorana umunsi ku wundi izwi nka National Valuation conference izaba ku wa 31 Ukwakira 2025.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa IRPV, Mugisha John, yakomoje ku rugendo rw’imyaka 15 rumaze rugiyeho, ibyo kwishimira, imbogamizi zarubayemo n’uburyo bwo kuzikemura.

Yavuze ko ubwo urugaga rwatangiraga, hari ikibazo cy’uko ubutaka bwose bwari butarandikwa, bikaba imbogamizi ku mikorere y’abagenagaciro.

Ati “Urugaga rutangira, ubutaka bwose bwari butarandikwa, ugasanga aho bakweretse nyiraho avuga ko ari umutungo we ariko mu by’ukuri atari uwe, byagera igihe cyo guteza cyamunara ukazasanga atari ahe. Ariko kuvaho ubutaka bwose bumaze kwandikwa icyo cyarakemutse.”

Yerekanye kandi ikindi kibazo cyari kigoye ari uburyo hari abiyitiriraga abagenagaciro, ugasanga birateza ikibazo kuko wasangaga ababiyitiriye badakora kinyamwuga.

Ati “Ikindi kibazo gikomeye ni icy’abiyitirira abagenagaciro, aho umuntu yashoboraga gukoresha amazina y’abagenagaciro n’ibyangombwa bigatuma havuka ibibazo byinshi. Ubu hashyizweho uburyo bwo kubyirinda, hubakwa sisitemu itanga icyemezo ndangamwimerere, ari yo inakoreshwa, yaba mu kwandika ingwate cyangwa n’ahandi hakenewe igenagaciro.”

Mu gukemura icyo kibazo mu buryo buramye, Urugaga rwamaze guhuza sisitemu yarwo y’ikoranabuhanga n’iy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, ku buryo icyemezo gitangwa kizajya gihita cyoherezwa muri RDB nk’abafite mu nshingano kwandika ingwate.

Ibyo bizafasha mu kugabanya impapuro muri serivisi z’abagenagaciro, binimakaze ikoranabuhanga.

Ubusanzwe igenagaciro rikorwa n’abantu bashaka gutanga ingwate ku mutungo wabo nk’ubutaka cyangwa inzu, umuntu ushaka kumenya agaciro ku mutungo we, ibigo bishaka kumenya no kubika mu mpapuro zabyo ingano y’agaciro ku mutungo wabo, umushoramari ushaka kugura umutungo runaka k’uwo mutungo.

Mugisha yavuze ko hari byinshi bishimira mu gihe cy’imyaka 15 urugaga rumaze rushinzwe kandi ko rwatanze umunzu ukomeye.

Ati “Navuga ko umusanzu twatanze ari munini kuko twafashije mu ifatwa ry’ibyemezo. Ntanze nk’urugero rw’amabanki kugira ngo bamenye ingano y’amafaranga batanga no kugabanya kuba bashobora guhomba bashingira kuri raporo z’igenagagiciro. Nko ku mwaka dukora izirenga ibihumbi 60 zijya muri banki gusa. Izijyanye no kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange, ababa bakeneye gusaba visa bashaka kugaragaza imitungo bafite. Rero umunsu twatanze ni munini ariko ikirenze ibyo tunafasha mu iterambere ry’Igihugu.”

Yavuze ko bagira uruhare mu bikorwa bifasha abaturage kwikura mu bukene birimo nko gufasha abatishoboye.

Mu bindi bishimira ni uko imibereho y’abagenagaciro yitaweho, kuko hashyizweho uburyo bwo kwivuza kuri bo kandi ko iterambere ryabo rizakomeza kwitabwaho.

Uyu muyobozi yagaragaje ko nubwo hari byinshi urugaga rwagezeho, hakiri imbogamizi zirimo uburyo butanoze abagenagaciro bakoranamo n’amabanki, abiyitirira abagenagaciro, abakomisiyoneri no kutagira inyubako y’urugaga.

Kugeza ubu Urugaga rumaze kugira abanyamuryango ndika abagenagaciro 318 ariko abari gukora kugeza ubu ni 264 bavuye ku bagenagaciro batarenze 40 urugaga rwatangiranye.

IRPV yemeza ko mu myaka itanu iri imbere umwuga w’abagenagagaciro mu uzaba ari umwuga wiyubashye kandi ugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Abagenagaciro bitabira inama zitandukanye zigamije guteza imbere umwuga
Abagenagaciro bitabira inama zitandukanye zigamije guteza imbere umwuga
Abagenagaciro bakomeje kugaragaza ko imyaka 15 y'umwuga rwari urugendo rutoroshye
Abagenagaciro bakomeje kugaragaza ko imyaka 15 y'umwuga rwari urugendo rutoroshye
Mugisha John yagaragaje ko umwuga w'ubugenagaciro mu Rwanda ukomeje gutera imbere
Mugisha John yagaragaje ko umwuga w'ubugenagaciro mu Rwanda ukomeje gutera imbere
Mugisha John uyobora IRPV yashimye urugendo rw'imyaka 15 urugaga rumaze
Mugisha John uyobora IRPV yashimye urugendo rw'imyaka 15 urugaga rumaze