Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’ishoramari rye akora mu bintu byinshi bitandukanye.
KNC wabaye umusirikare yavuze ko aho Isi igeze yatekereje kuzakora ikintu kizibukwa mu mateka.
Yagize ati “Nifuza kuzana agashya gafasha igisirikare cyacu. Nta kintu kizanshimisha kandi nimpfa ntakigezaho ni cyo kintu kizambabaza kurusha ibindi. Nshaka gukora ikintu gishobora kuzafasha abasirikare kurinda iki gihugu cyacu.”
“Turi igihugu gito ntabwo twangana n’abanzi bacu mu bijyanye n’ubwinshi bw’abaturage rero tugomba kuzabatsindisha ikoranabuhanga. Uwarikoze aba arifiteho uburenganzira yarikoresha icyo ashaka, twarabibonye muri Venezuela.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko akunze gukabya inzozi ndetse ko ntibitagerwaho azapfa ababaye.
Ati “Mfite inzozi kandi nsanzwe nzikabya. Nimpfa ntakigezeho nzapfa mbabaye. Iki gihugu ntacyo kitaduhaye, twarize, nti turi abaswa, tugomba kugira icyo dukora byanze bikunze.”
KNC yagaragaje ko ari umushinga ari gukoranaho n’itsinda ry’abanyeshuri 15 barangije amasomo yabo muri Rwanda Coding Academy, aho bari basanzwe bakora bahembwa ariko ubu babaye abanyamigabane.
Yagaragaje ko ibi biri gukorwa mu rwego rwo kugendana n’aho Isi igeze kuko isigaye ikoresha Ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI).
KNC asanzwe ari umushoramari bintu bitandukanye no mu itangazamakuru, umupira w’amaguru n’ibindi.








Ibitekerezo 0