Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2025, ubwo yatangaga raporo ku Nteko Rusange ya Sena ku isesengura ryakozwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kugabanya impanuka.
Mu byo komisiyo yagaragaje, yavuze ko urebye imiterere y’ibinyabiziga bitwara abantu n’ibintu usanga bimaze imyaka myinshi bikaba birimo n’ibishaje kandi bishobora kugira uruhare mu mpanuka.
Kuri ubu ku modoka zitwara imizigo nibura 37% zirengeje imyaka 30, izifite imyaka iri hagati ya 21 na 30 zingana na 28%, izifite imyaka iri hagati ya 11 na 20 zingana na 13% mu gihe izifite munsi y’imyaka 10 zingana na 22%.
Yerekanye kandi ko ku zitwara abantu mu buryo bwa rusange izifite munsi y’imyaka 20 zingana na 27% mu gihe iziri hejuru y’iyo myaka ari zo nyinshi kuko zingana na 73%.
Ku modoka zitwara abanyeshuri na byo byagaragaye ko umubare munini wazo ari izimaze imyaka myinshi kuko 54% ari iziri hejuru y’imyaka 20 naho 46% zikaba ziri munsi y’imyaka 20 mu gihe 54% ziri hejuru y’imyaka 20.
Ni mu gihe imibare igaragaza ko mu myaka ibiri abarenga 1.470 baguye mu mpanuka zirenga 22.509 zabaye mu 2024 na 2025.
Muri bo, 34% ni abanyamaguru, 27% ni abamotari, 23% ni abatwara amagare, naho 16% ni abandi.
Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko imibare y’imodoka zishaje ishobora kuba igira ingaruka ku mpanuka zo mu muhanda asaba ko hagira igikorwa.
Ati “Mu 2022 twari twatanze igitekerezo ko hashyirwaho imyaka na kilometero imodoka igomba kuba ifite kugira ngo yemererwe kwinjira mu Rwanda ariko twagendeye no kubihugu duturanye n’ibindi bya Afurika. Nko mu gihugu cya Kenya imodoka irengeje imyak 12 igenda mu mihanda ntabwo yemewe kwinjira mu bikorwa, muri Tunisia, Maroc na Senegal ni imyaka itanu.”
Yakomeje ati “Mwabibonye namwe ko dufite imodoka zirengeje imyaka 30, ubwo se twakwemerera umuntu ko atuzanira imodoka akuye mu Buhinde cyangwa mu Bushinwa imaze imyaka 35 igenda? Icyo kintu rwose ndumva bakwiye kugitekerezaho bakagira igipimo kidakabije n’aho yaba imyaka 20, ikaba itarengeje ibilometero ibihumbi 200 cyangwa 300 ariko bakagira ikintu ngenderwaho bashyiraho kigaragaza imodoka zemerewe kuza mu Rwanda.”
Perezida wa Komisiyo, Senateri Murangwa Ndangiza Hadjida, yavuze ko u Rwanda rutaragera ku rwego rwo guhagarika imodoka zinjira mu gihugu hashingiwe ku myaka zimaze.
Ati “Ibi ntabwo turabigeraho nta kinyabiziga kibuzwa kwinjira mu gihugu hagendewe ku myaka kimaze ariko igihari ni uko babasoresha kugira ngo bagabanye abantu bashaka kuzana imodoka zishaje mu gihugu.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi mu bya tekinike mu igaraje rya Auto Korea Maintenance Ltd rikorera i Gikondo, Ndikubwimana Elia, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe imyaka y’ikinyabiziga atari ikibazo ahubwo ko ikibazo gishingiye ku buryo yitaweho.
Ati “Ubundi ikigereranyo cy’ibijyanye n’ubusaze bw’imodoka n’ibyuma bisimbura ibindi iyo bababira ntibabara imyaka, bitewe n’uburyo imodoka yubatsemo. Iyi mashini yitwa imodoka tubona igizwe n’ibyuma bitandukanye buri kuma kose kari mutuyigize kaba kagiye gafite ibirometero kazakora. Ni ukuvuga ko mu gihe cy’ubusanze bwatwo bibarirwa mu biro metero.”
Yavuze ko abantu bashobora kugura imodoka zimwe, igihe kimwe kandi zakozwe n’uruganda rumwe ariko ntizisazire rimwe bitewe n’uko bazitayeho bitandukanye.
Ati “Imodoka ikoze ku buryo ishobora kurenza imyaka 25 ikaba yageza no mu myaka 30 na 40 ariko uyitunze akagenda akurikiza amabwiriza yayo aba yanditse mu bitabo byazo. Ibyuma abisumburiza ku gihe, ayitaho neza, maranye imyaka 20 imodoka yanjye, gakuramo moteri ngashyiramo inshyashya nshobora kongera kuyikoresha indi myaka 20 igifite ubuzima idateje impungenge.”
Yerekanye ko mu Rwanda usanga abenshi bafite ubushobozi bwo kugura imodoka imaze imyaka nibura itanu kuzamura ariko ko haba hakenewe ubujyanama bw’abakora ibinyabiziga bafite ubumenyi mu kubibungabunga no kubisigasira bikamara imyaka myinshi kandi bidateje ikibazo.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA igaragaza ko mu mwaka warangiye tariki ya 31 Kamena 2025, ibinyabiziga byanditswe birimo moto 215.097, imodoka za Sedans 60.993 bingana 15,5%, SUVs ni 50.631 bigize 12,8%, Pick-Up ni 23.680 zikangana na 6,0%, bisi ni 14.824 zifite 3,8%, amakamyo 17.554 agize 4,5%, romoruki 3.531 bingana na 0,9% n’ibindi binyabiziga 7.847 bikagira 2,0%.








Ibitekerezo 0