Ibyo bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu, hizihizwa imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye.
Muri aya mezi atatu, hazibandwa ku byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo nk’amashuri, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye no kuyigezaho amazi meza.
Biteganyijwe ko ibikorwa bizakorwa mu gihugu hose bizatwara nibura arenga miliyari 2,5 Frw.
Mu mujyi wa Kigali, ibi bikorwa byatangijwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Abakozi n’Imari, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, wagaragaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zifite uruhare mu kubungabunga umutekano w’abaturage ariko ko zigomba no guteza imbere imibereho myiza yabo.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu nzego zirimo uburezi.
Biteganyijwe ko muri aya mezi atatu, mu Mujyi wa kigali hazubakwa ibyumba by’amashuri n’ubwiherero bizatwara arenga miliyoni 350 Frw, hazubakwa kandi ECD mu Murenge wa Ndera.
Iburengerazuba hazubakirwa abatishoboye
Mu Ntara y’Iburengerazuba, ibi bikorwa byatangijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco n’Umuyobozi w’Ingabo wa Division ya Gatatu, Maj Gen Eugene Nkubito. Bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inzu 30 z’imiryango itishoboye, mu murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.
CG Namuhoranye yagize ati “Dutangije iyi gahunda dufatanyije n’abaturage kuko kurinda igihugu bijyana no kwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda. Ni yo mpamvu twahisemo ibikorwa bifatika bigira umumaro mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kugira ngo umuturange ahore ku isonga aho ari hose.”
Mu Majyepfo hazubakwa amashuri
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, batangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 10, inyubako z’ubuyobozi na laboratwari ku Ishuri rya Kigese Technical Secondary School riherereye mu Murenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi.
Minisitiri w’Ingabo yavuze ko iyi gahunda ngarukamwaka ihuza inzego z’umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage, hagamijwe gushimangira ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego za Leta.
Minisitiri w’Ingabo yashimangiye ko umutekano n’iterambere bijyana, kandi ko umutekano urambye udashoboka hatabayeho uruhare rugaragara rw’abaturage.
Amajyaruguru hazubakwa ibiraro, hanatangwe ubuvuzi
Mu Karere ka Gicumbi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera, Umugaba w’Ingabo ushinzwe serivise z’ubuzima mu Ngabo z’u Rwanda, Maj Gen Dr Ephrem Rurangwa, hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze batangirije ibi bikorwa ku Bitaro byo ku Rwego rwa Kabiri byigisha bya Byumba.
Gutanga serivisi z’ubuvuzi biri muri gahunda y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda byo kwita ku mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage byatangijwe uyu munsi mu gihugu hose.
Serivisi z’ubuvuzi zizatangwa n’inzobere z’abaganga ba gisirikare bafatanyije n’abaganga bagenzi babo b’abasivile bakorera mu Bitaro bya Byumba; harimo ubuvuzi bw’indwara z’umubiri, ubuvuzi bw’abana, kubaga, kuvura indwara z’abagore, kuvura amagufwa, kuvura indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo, kuvura indwara z’uruhu n’ubuvuzi bw’amenyo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame ndetse n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Prudence Ngendahimana, batangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka ikiraro cya Ryabazira.
Iki kiraro ni ingenzi mu guhuza Akagari ka Rurambo ko mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Musanze n’Umurenge wa Cyabingo wo mu Karere ka Gakenke, ku muhanda munini wa Kigali–Musanze ndetse n’utundi duce tuyituriye.
Kongera kubaka iki kiraro bigamije gusubizaho urujya n’uruza, koroshya ingendo z’abaturage no guteza imbere ibikorwa by’imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage, cyane cyane abacuruzi n’abahinzi, ndetse n’abanyeshuri bakoresha ibikorwaremezo biri muri ako gace ndetse n’isoko rya Ryabazira.
Mu Burasirazuba bahawe amatungo
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Solange Uwituze, yashyikirije amatungo arimo inka n’ihene, imiryango 32 itishoboye yo mu murenge wa Mwili, mu Karere ka Kayonza.
Iyi gahunda igamije gutera inkunga ingo zitishoboye mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kwiteza imbere.
Ni mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama mu gutangiza ibikorwa by’Ingabo na Polisi. Muri uyu Murenge hatewe ibiti byinshi.
Gen Mubarakh Muganga yashishikarije abaturage kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere igihugu, avuga ko ibi bikorwa byabaga mu gihe gito ariko ko Ingabo na Polisi bafatanyije mu kubyagura kugira ngo bigere kuri benshi kandi mu gihe kirekire.
Ati “Ubundi twakoraga ibikorwa bimara icyumweru gusa, ariko ubu bisigaye bimara amezi arenga atatu tugatanga ubumenyi dufite, tugatanga imbaraga dufite harimo gutera amashyamba, gutanga ubuvuzi ku ndwara zitandukanye, tugafatanya kubaka amacumbi, amashuri n’ibindi biraro byagize ikibazo. Tuzakomeza hagamijwe kwishakamo ibisubizo.’’
Minisitiri w’umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta ari kumwe n’Umuyobozi wa diviziyo ya gatanu mu Ngabo z’u Rwanda, Gen Maj Ruki Karusisi na ACP Innocent Kanyamihigo batangirije ibi bikorwa mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare.
Yasabye abaturage kwirinda gucuruza ibiyobyabwenge no kubikoresha, kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kubungabunga umutekano.
































Ibitekerezo 0