Umuriro wagiye ahagana Saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 50 z’umugoroba ku Cyumweru, bigaragara ko usa n’uwagiye hafi mu gihugu hose.

Ni umuriro wagiye mu bice byinshi by’igihugu kuko nk’aho IGIHE yabashije kumenya amakuru yaho ari mu Mujyi wa Kigali mu turere twa Kayonza, Huye, Rubavu, Gisagara, Nyamagabe, Muhanga Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Gatsibo, i Rilima mu Karere ka Bugesera n’ahandi.

Umuyobozi ukuriye Ishami rishinzwe abafatanyabikorwa muri REG, Geoffrey Zawadi, yahise abwira IGIHE ko habayeho ikibazo tekinike bityo ko hakirimo kubera icyagiteye.

Mu kiganiro gito na IGIHE ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, yavuze ko ikibazo cyaturutse ku miyoboro y’amashanyarazi u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu bituranye.

Ati “Ikibazo cya nimugoroba cyaturutse ku mirongo y'amashanyarazi duhuriyeho n'ibihugu duturanye. Harimo kurebera hamwe n'abatekenisiye b'impande zose uburyo icyo kibazo cya tekinike cyarushaho gukumirwa.”

Hirinzwe kugaragaza ikibazo cyaba cyabayeho kuri iyo miyoboro bavuga ko kiri tekinike kandi ko hakiri gukorwa iperereza rigamije kumenya icyagiteye kugira ngo hashyirweho ingamba zo kugikumira.

Abajijwe niba uko ikibazo cyakemuwe ari iby’igihe kirambye cyangwa gishobora kongera kubaho, Zawadi yavuze ko ababishinzwe bakiri kubikurikirana kandi ko hazashyirwaho ingamba zo kugikemura.

Ati “Hashyirwaho ingamba zituma icyo kibazo gikumirwa.”

REG igaragaza ko ibibazo bikunze gutuma umuriro ugenda bishobora guturuka ku mpamvu ebyeri zirimo ikibazo cya tekinike nk’impanuka n’ibikorwa REG iba yateguye byo kuvugurura no kwagura ibikorwaremezo by’amashanyarazi kugira ngo abantu bakomeze kubona umuriro umeze neza.

Urugero ni itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 10 Ugushyingo rimenyesha abafatabuguzi ba REG ko kubera imirimo yo gusana sitasiyo ya Gabiro n’umuyoboro wa Kibagabaga-Nyarutarama hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi ku miyoboro ya Ngarama, Kiziguro, Nyagatare, Kibagabanga, Nyarutarama ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025.

Muri utwo duce, umuriro uzabura mu masaha ya mu gitondo saa Moya kugeza saa Moya za nimugoroba mu Karere ka Gatsibo, Nyagatare na Gicumbi mu gihe mu bice by’akagari ka Nyarutarama uzabura guhera saa Tanu kugeza Saa Cyenda.

REG yavuze ku kibazo cy’ibura ry’umuriro ryagaragaye ku Cyumweru
REG yavuze ku kibazo cy’ibura ry’umuriro ryagaragaye ku Cyumweru