Bakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri icyo gihugu, Maj Gen Vincent Gatama, hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba RSF, babagezaho ishusho rusange y’umutekano mu gace Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda.
Intego y’uru ruzinduko yari uguha ikaze abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda baherutse koherezwa muri Mozambique bayobowe na Maj Gen Vincent Gatama, basimbuye bagenzi babo bari basanzwe bakorera muri Cabo Delgado bari bayobowe na Maj Gen Emmy K Ruvusha, bageze i Kigali, ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025.
Uruzinduko kandi rwari rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yatangaje ko urwego ruhuriweho rw’Ingabo z’ibihugu byombi rugiye kwimurirwa mu mujyi wa Mocímboa da Praia, ruvanywe Pemba, mu gushimangira imikoranire n’ihuzabikorwa mu bihe bizaza.
Yasabye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique gukomeza gukorana neza kugira ngo bazagere ku ntego zabo za gisirikare.
Gen Jane yongeye kugaragaza ubushake bwe bwo gushyigikira inzego z’umutekano z’impande zombi mu kurangiza neza ubutumwa zahawe.
Yashimye akazi gakomeye Ingabo z’u Rwanda na Mozambique zimaze gukora mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, anashimira RSF ku ruhare rugaragara yagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri iyo ntara.
Kuva mu 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri Mozambique mu bikorwa byo gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Kuva icyo gihe abagize Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda batanze umusanzu ukomeye mu kwirukana ibyihebe mu bice bitandukanye, bagarura ubuzima mu bice byose, abari barahunze basubira mu byabo.
Ku wa 27 Kanama 2025, u Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu by’umutekano n’ubucuruzi.









Ibitekerezo 0