Aya mahugurwa y’iminsi itatu yateguwe na ICPAR yatangiye ku wa 15 Ukwakira, bikaba biteganyijwe ko arangira kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025.
Agamije kongera umubare w’abantu bashobora kwigisha ibaruramari ry’umwuga, gutegura ibizamini bibazwa ku buryo bizajya biba bijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo n’abashobora gukosora bya bibazo mu buryo bwa kinyamwuga.
Aya mahugurwa yabaye ku nshuro ya gatatu aho yahurije hamwe abagera kuri 60 ndetse bakaba bagaragaje ko azajya aba ngarukamwaka mu rwego rwo kongerera ubushobozi abarimu bafite ubushobozi bwo gutanga ubumenyi ku bijyanye n’ibaruramari mu Rwanda.
CPA Ntwali Yvan Luke ukora mu kigo gitanga amahugurwa ku banyeshuri biga amasomo y’ibaruramari ry’umwuga, agaragaza ko ayo bahawe azabafasha kwigisha kinyamwuga hagamijwe kuzamura imitsindire binyuze mu burezi buboneye.
Ati “Aya mahugurwa ni ingenzi cyane kubera ko mu kazi dukora ka buri munsi uyu mwuga wacu ugenda uhinduka ahanini kubera ko hagenda haza amategeko mashya n’imikorere ikagenda ihinduka. Ni yo mpamvu haba hakenewe amahugurwa nk’aya. Agiye kudufasha kugira ubumenyi bwisumbuyeho ku bijyanye nk’uko twatangaga amasomo.”
Yakomeje avuga ko bimwe mu byo biteze kuzamuramo ubumenyi muri aya mahugurwa harimo kwiga uburyo bazajya bateguramo amasomo mu buryo bwa kinyamwuga.
Aya mahugurwa kandi yitabiriwe n’Umugenzuzi muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, Tabaruka Dieudonne waje ahagarariye ishami bafite muri iyi kaminuza ritanga amahugurwa ku babarumari b’umwuga.
Yagaragaje ko kubafasha kumenya inzira ndetse n’uburyo bazajya bateguramo amasomo mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo bifashe abanyeshuri babo gutsinda ibizamini by’ibaruramari birimo CPA na CAT bahabwa na ICPAR.
Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yagaragaje ko aya mahugurwa yateguwe binyuze muri gahunda igihugu gifite yo kongera ababaruramari b’umwuga.
Yagaragaje ko ibyo bitagerwaho hatabanje guhugurwa abatanga ayo masomo, abategura ibizamini ndetse n’ababikosora.
Ati “Kugira ngo twongere umubare w’ababaruramari mu Rwanda ni mwebwe muzabigiramo uruhare rukomeye mubinyujije mu burezi muzaha abanyeshuri bazaza babagana.”
Yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko bakwiriye kuyabyaza umusaruro kubera ko baziga byinshi bari basanzwe bakora ariko bakabyiga mu buryo bw’ubunyamwuga.
Ati “Azabafasha gukora akazi kanyu ko kwigisha abanyeshuri bashobora kuzavamo ababaruramari b’umwuga bo ku rwego mpuzamahanga.”
Kugeza ubu u Rwanda rufite ababaruramari b’umwuga barenga 1000 gusa nyamara rukeneye abarenga ibihumbi 30.










Ibitekerezo 0