Ku wa 23 Werurwe, Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego Nkuru za Leta n’Inzego z’Ibanze yateraniye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako bagamije kureba uko gushyira Umunyarwanda ku isonga byava mu magambo bikajya mu ngiro. Igenamigambi ritanoze na serivisi mbi byihariye umwanya munini muri ibi biganiro.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko mu bibazo bikomeye abayobozi bafite harimo igenamigambi ritanoze, kudahuza ibikorwa aho buri rwego rukora ukwarwo bigatuma imishinga imwe idatanga umusaruro.
Muri iyi nama kandi Perezida Kagame yakebuye abayobozi batuzuza neza inshingano ko bakwiye kwisubiraho cyangwa bagahitamo kwegura bakajya gukora ibyo bumva bashaka.
Yagaragaje ko abayobozi badakwiye guhora bakora amakosa amwe bayasabira imbabazi, hamwe bavuga ko bibagiwe gukora ibikorwa bifitiye abaturage benshi akamaro, ahamya ko ibikorwa nk’ibyo ari icyaha.
Iyi nama yarangiye abayobozi bose biyemeje guhindura imikorere, bagatanga serivisi nziza ariko bamwe bibutswa ko mu minsi iri imbere bashobora kuzabona ingaruka z’imikorere mibi ibaranga mu kazi ka buri munsi.
Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego Nkuru za Leta n’Inzego z’Ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i GakoUbwo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo w'u Rwanda, Ingabire Musoni Paula (iburyo) yageraga ahabereye inamaUmuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka, Marie Grace Nishimwe (iburyo) yitabiriye iyi namaMinisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah na Depite Muhakwa Valens ni bamwe mu bitabiriye iyi namaMinisitiri mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, Inès Mpambara ubwo yageraga i GakoMinisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée (ibumoso) ni umwe mu bayobozi bitabiriye iyi nama(Uhereye iburyo) Senateri Umuhire Adrie, Senateri Mureshyankwano Marie Rose, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Eric Mahoro na bo bitabiriye iyi nama yagarutse cyane ku mikorere ikwiriye kuranga abayoboziMinisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dominique Habimana bagereye i Gako mu gihe kimweUmuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yari umuhuza w'ibiganiro muri iyi namaInama yatangiye morale ari yose mu bayobozi b'inzego nkuru z'igihuguMeya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Uwimana Consolée baganiraUmuyobozi Mukuru ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Michelle Umurungi na Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana bungurana ibitekerezoAbarimo Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr. Gasore Jimmy n'Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu mu cyumba cyabereyemo inama na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Prudence Sebahizi bahana ibitekerezoMeya wa Rubavu Prosper Mulindwa na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye baganiraga ku ngingo zitandukanyeAbayobozi bari benshi mu cyumba cyabereyemo inamaSenateri Murangwa Ndangiza Hadija na we ari mu bayobozi bitabiriye iyi namaMinisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ndabamenye Telesphore, yavuze ko bikwiriye ko abayobozi bo ku rwego rw'akarere bahabwa ubushobozi aho gutegereza amabwiriza avuye kuri minisiteriPerezida Kagame yasabye abayobozi kwisubiraho cyangwa bagahitamo kwegura bakajya gukora ibyo bumva bashakaPerezida Kagame yakebuye abayobozi batuzuza neza inshingano
Ibitekerezo 0