Binyuze mu Muryango wa Imbuto Foundation muri gahunda yawo yo gushyigikira abana bari mu mashuri yisumbuye ‘Edified Generation’ bishyurira amafaranga y’ishuri ndetse bagahabwa n’ibikoresho byose nkenerwa.

Mu ntego z’iri torero harimo gufasha abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation kwigirira akamaro no kukagirira abandi mu muryango Nyarwanda, no kubongerera ubumenyi bwunganira ubwo mu ishuri.

Ryabaye umwanya wa Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bayo wo gusuzumira hamwe no gufata ingamba ku imbogamizi urubyiruko rwa none ruhura nazo, zishobora kugira ingaruka ku buzima no ku myigire yabo muri rusange.

Kuri iyi nshuro, hahuguwe Intore 131 mu gihe cy’icyumweru kimwe guhera ku wa 14 kugera ku wa 22 Ugushyingo 2025.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yashimiye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’inzego zose bafatanyije mu gutoza urwo rubyiruko.

Yarusabye kugendera ku buzima bufite intego kandi rugaraharanira kubyaza umusaruro amahirwe rufite.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye abatojwe kuzirikana ubumenyi bahawe kandi bukazabafasha kubaka ahazaza habo.

Ati “Mboneyeho kubasaba ko ibyo mwize bitaba amasigaracyicaro, aho mujya hose mujye mwitwara mu buryo buhesha ishema ababyeyi banyu, abarezi babareze ndetse n’igihugu cyacu. Umuntu agaragarira mu bikorwa bye uko avuga, uko yitwara n’uko yubaha abandi. Ibyo ni byo bizabagirira akamaro mu kubaka ejo heza hanyu.”

Yabasabye kandi kurangwa no gukunda igihugu no kugikorera ndetse by’umwihariko bakirinda ibiyobyabwenge ahubwo bagaranira kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

Ati “Turabasaba gukunda igihugu no kugikorera, gushyira imbaraga mu masomo no gukurikirana neza amasomo, kwigirira icyizere no kugira umuhate mu byo mukora, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byose byangiza ejo hazaza. Gukurikira no kumenya aho isi igeze no kuribyaza umusaruro. Ibi bizatuma mwiteza imbere munateze igihugu cyacu imbere.”

Yashimiye Imbuto Foundation ku musanzu wayo mu gufasha abana b’u Rwanda kugira uburezi anizeza ko Minisiteri yashyize imbaraga mu guteza imbere uburezi bufite ireme, ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo no kubakira ku ikoranabuhanga by’umwihariko ikoreshwa rya AI.

Yeretse Intore zitoshye ko ari zo igihugu cyubakiyeho icyerekezo 2050 nk’urubyiruko bityo ko igihugu kibitezeho byinshi kandi bizeye ko bazabasha kubishyira mu bikorwa.

Intore yo ku mukondo, Irakoze Ngamije Valantin, wavuze ahagarariye abandi, yerekanye ko bigishijwe byinshi birimo amateka y’igihugu n’indangagaciro zikwiye kuranga Abanyarwanda kandi bizabafasha kugirira igihugu akamaro no kwiteza imbere.

Yakomeje agaragaza ko biyemeje kuba umusemburo w’impinduka, kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kurangwa n’imyitwarire myiza.

Ati “Twiyemeje kuba umusemburo w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, turwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twiyemeje kandi kurangwa n’imyitwarire myiza, twirinda ingeso mbi zigaragara mu rubyiruko. Twiyemeje kurangwa no gukunda igihugu cyacu no kukitangira.”

Ibirori byasojwe no gushyira umukono ku mihigo y’abitabiriye Itorero, biyemeza kuyesa ndetse ishyikirizwa Imbuto Foundation.

Alain Numa ukora muri MTN na we yafatanyije n'abandi gutera ibiti
Alain Numa ukora muri MTN na we yafatanyije n'abandi gutera ibiti
Umuyobozi wa Imbuto, Shami Elodie, nyuma yo gutera igiti n'Imbuto zitoshye, bafashe ifoto
Umuyobozi wa Imbuto, Shami Elodie, nyuma yo gutera igiti n'Imbuto zitoshye, bafashe ifoto
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, atera ibiti n'umwe mu Ntore
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, atera ibiti n'umwe mu Ntore
Minisitiri Nsengimana yifatanya n'Intore gutera ibiti
Minisitiri Nsengimana yifatanya n'Intore gutera ibiti
Imbuto zitoshye zateye ibiti ahantu hari icyuho
Imbuto zitoshye zateye ibiti ahantu hari icyuho
Ku munsi wa nyuma habayeho gahunda yo gutera ibiti Inkumba
Ku munsi wa nyuma habayeho gahunda yo gutera ibiti Inkumba
Bifatanyije n'inzego z'umutekano zanabatoje mu gutera ibiti
Bifatanyije n'inzego z'umutekano zanabatoje mu gutera ibiti
Abayobozi batandukanye bishimiye gufatanya n'Imbuto zitoshye gutera ibiti
Abayobozi batandukanye bishimiye gufatanya n'Imbuto zitoshye gutera ibiti
Aba bana bakoze n'akarasisi
Aba bana bakoze n'akarasisi
Akarasisi kakozwe kari kanogeye ijisho
Akarasisi kakozwe kari kanogeye ijisho
Banerekanye ubumenyi mu by'imikino njyarugamba bize
Banerekanye ubumenyi mu by'imikino njyarugamba bize
Mu gihe gito bagaragaje ko bari bamaze kugira ubumenyi mu bijyanye n'imikino njyarugamba
Mu gihe gito bagaragaje ko bari bamaze kugira ubumenyi mu bijyanye n'imikino njyarugamba
Bacinye akadiho mu kwishimira imihigo bahize
Bacinye akadiho mu kwishimira imihigo bahize
Ubwo Intore z'Imbuto zitoshye zamurikaga imihigo
Ubwo Intore z'Imbuto zitoshye zamurikaga imihigo
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Shami yashimye abafatanyabikorwa bose barimo na MINUBUMWE
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Shami yashimye abafatanyabikorwa bose barimo na MINUBUMWE
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yasabye Imbuto Zitoshye kuba mu buzima bufite intego
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yasabye Imbuto Zitoshye kuba mu buzima bufite intego
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye uru rubyiruko kurangwa no gukunda igihugu
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye uru rubyiruko kurangwa no gukunda igihugu
Icyiciro cya kabiri cyari kigizwe n'abagera ku 131
Icyiciro cya kabiri cyari kigizwe n'abagera ku 131
Nyuma y'ifoto rusange bacinye akadiho
Nyuma y'ifoto rusange bacinye akadiho