Yabigarutseho kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026 ubwo yagezaga raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025 ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire, yagaragaje ko mu bijyanye no gukoresha neza umutungo wa Leta, inzego 79% ari zo zabonye raporo nta makemwa.

Kamuhire yasobanuye ko hatangijwe ubugenzuzi bugamije gukumira mu rwego rwo kwirinda ko umutungo wa Leta wanyerezwa cyangwa ugakoreshwa mu buryo butari ngombwa kandi buri gutanga umusaruro.

Yakomeje agira ati “Twatangiye gushyira mu bikorwa ubugenzuzi bukumira tugamije gukumira ko umutungo wa Leta wangirika. Uyu mwaka ubugenzuzi bukumira bwagaruje miliyari 1,47 Frw.”

Ni amafaranga yagarujwe avuye kuri miliyari 9 Frw yari yagarujwe mu mwaka wari wabanje.

Yerekanye ko ayo mafaranga yagarujwe mu bigo bitandukanye birimo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiturire, RHA, WASAC, CHUK, uturere twa Kirehe na Ruhango.

Yasobanuye ko nubwo bimeze bityo, byagaragaye ko hari miliyoni 600 Frw yakorejwe mu buryo butari ngombwa avuye kuri miliyari 2 Frw yari yakoreshejwe mu mwaka wari wabanje.

Ati “Muri rusange, ibipimo ngenderwaho mu gucunga umutungo biragenda biba byiza kurusha imyaka yabanje.”

Depite Bitunguramye Diogène yagaragaje ko gukora ubugenzuzi bugamije gukumira ari intambwe nziza kandi ko bishimangira ko igihugu nigikomeza muri uwo mujyo bizagifasha mu rugendo rwo kugera ku iterambere.

Ati “Ni ibintu byiza cyane bigaragaza ko nidukomeza gutya, intego zacu za NST2 tuzazigeraho neza.”

Muri rusange yerekanye ko muri raporo hari inzego 27 zahawe Byakwitonderwa, bishimangira ko hari ingingo zo kwitabwaho ku buryo bwihariye.

Mu bindi byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ni uko hari imishinga y’arenga miliyari 481 Frw yadindiye ku buryo imaze imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri itarashyirwa mu bikorwa.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 hagarujwe miliyari 1,47 Frw yashoboraga gukoreshwa bitari ngombwa
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 hagarujwe miliyari 1,47 Frw yashoboraga gukoreshwa bitari ngombwa