Dr. Kizza Besigye na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi no kudatanga amakuru ku byaha by’ubugambanyi, banze kwemera cyangwa guhaka ibyaha bashinjwa, bituma umucamanza, Emmanuel Baguma, yemeza ko bahakanye ibyaha ashingiye ku ngingo ya 63 y’Itegeko Nshinga.

Ubwo Dr. Kizza Besigye yari mu rubanza, yagaragaye yitonganya cyane avuga ko atakwemera cyangwa ngo ahakane icyaha atabonye ubujyanama bw’umunyamategeko we kuko ngo urukiko rwabyanze kandi abyemererwa n’Itegeko Nshinga.

Ati “Murashaka ko ngira ibyo nemera, kandi nyamara mwakuyeho uburyo bwose bwo kubona ubujyanama bw’umujyamategeko wanjye buteganywa n’Itegeko Nshinga rya Uganda.”

Yakomeje ati “Ntabwo ndi mu mwanya wo kwemera cyangwa guhakana ntafite ubujyanama bw’umunyamategeko wanjye, ntabwo ibyo bishoboka rwose.”

Yerekanye ko mu myaka 20 ishize amaze gukurikiranwaho ibyaha by’ubugambanyi inshuro zitabarika kandi biba ari ibintu bidafatika.

Besigye yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2024 ubwo yari i Nairobi. Icyo gihe yari yagiye mu muhango wo kumurika igitabo cy’umunyapoliti Martha Karua.

Dr. Besigye yabaye umusirikare kuva mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Uganda rwarangiye mu 1986. Yasezerewe ubwo yari afite ipeti rya Colonel. Yabaye inshuti magara ya Museveni n’umuganga we bwite.

Dr. Kizza Besigye na bagenzi be banze kwemera cyangwa guhakana ibyo baregwa
Dr. Kizza Besigye na bagenzi be banze kwemera cyangwa guhakana ibyo baregwa