Umuyobozi Mukuru wa Fonerwa, Teddy Mugabo Mpinganzima yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ko amafaranga ashorwa mu mishinga y’ibigo bya Leta n’iby’abikorere irengera ibidukikije kandi ikagira ingaruka nziza ku baturage.

Yagaragaje ko kuva Fonerwa yashingwa mu 2012, imaze gukusanya amafaranga arenga miliyoni 355$ ni ukuvuga miliyari zirenga 350 Frw bijyanye n’agaciro idolari ryariho ubwo ayo mafaranga yabonekaga.

Ati “Nubwo intego ya mbere ari ugushaka gushora mu mishinga ibungabunga ibidukikije ariko tunareba imishinga tugiye gutera inkunga igiye gutanga akazi ku baturage bangana gute? Imibereho y’abantu uburyo izahinduka, tukareba ingano y’imyuka ihumanya bigiye kugabanya, kuko tuba tugomba kubigaragariza abaduhaye amafaranga.”

Imishinga Fonerwa yibandaho mu gutera inkunga harimo irebana n’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, imishinga yo gusazura amashyamba, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, imicungire ikomatanyije y’amazi, imiturire ibungabunga ibidukikije no gukoresha ibinyabiziga bikoresha umuriro w’amashanyarazi, imicungire y’ibiza n’ingufu zisubira.

Teddy Mugabo yavuze ko guhera mu 2019, Fonerwa imaze gutanga miliyoni 250$ ku mishinga itandukanye ibungabunga ibidukikije 72.

Uyu muyobozi yabwiye Abadepite ko hari gutekerezwa uburyo iki kigega cyakorana na REMA na cyo kikinjira ku isoko rya Carbon nk’icyerekezo igihugu gikomeje kwiha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Umuyobozi Mukuru wa Fonerwa, Teddy Mugabo Mpinganzima, yavuze ko hamaze gushorwa arenga miliyoni 355$ mu mishinga ibungabunga ibidukikije
Umuyobozi Mukuru wa Fonerwa, Teddy Mugabo Mpinganzima, yavuze ko hamaze gushorwa arenga miliyoni 355$ mu mishinga ibungabunga ibidukikije

Imbogamizi zishingiye ku kubona inkunga…

Mugabo yavuze ko mu myaka 13 ikigega kimaze gishinzwe, gihura n’imbogamizi zikomeye zishingiye ku ihangana ryo gushaka amafaranga y’inkunga z’amahanga.

Ku ruhande rwa Fonerwa ibikorwa byayo hafi 90% bishingira ku nkunga z’amahanga kandi muri ibi bihe usanga ibihugu biteye imbere biri kuzigabanya.

Ati “Turi kubona ko ari imbogamizi ikomeye. Icyo bidusaba rero twakoze ingamba z’igihe kirekire aho twakoze uburyo tugomba kongera isoko y’amafaranga dukoresha. Ntabwo tugomba gushingira gusa ku baterankunga ahubwo turi kureba ubundi buryo aho dushobora kongeramo nk’abikorera ariko tunareba uburyo imishinga irengera ibidukikije yaramba.”

Ubusanzwe umuterankunga w’umushinga runaka, bijyanye n’igihe aba yaragennye umushinga uzamara, usanga iyo kirangiye ibyakorwaga bihita bihagarara.

Mugabo yavuze ko hari kwigwa uburyo bwo gushyira imbaraga muri byo, ku buryo no mu gihe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga rirangiye, abaturage bakomeze kuwungukiraho mu buryo burambye.

Yavuze ko nk’umushinga wa Green Gicumbi hatangiye gutekerezwa uburyo ushobora kuzakomeza kugirira inyungu abaturage na nyuma y’uko uzaba wasojwe aho abaturage bafatanyije na Bralirwa batangiye guhinga ingano.

Yerekanye kandi ko kuri ubu hakiri amafaranga adahagije yo gutera inkunga imishinga itandukanye ariko hakaba n’aho aboneka ariko agatinda gutangwa biturutse ku mishinga usanga ba nyirayo bataba bize neza.

Imwe mu mishinga yatewe inkunga na Fonerwa

Kuri ubu Fonerwa irimo ibigega bibiri ari byo Intego Facility ishinzwe gutera inkunga imishinga ya Leta mu gihe Ireme Invest ifatanyamo na BRD, itera inkunga imishinga y’abikorera.

Mu myaka irenga itanu umushinga Green Gicumbi ushyirwa mu bikorwa, abaturage barenga ibihumbi 45 batuye muri ako Karere bahawe akazi.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, hibandwa cyane ku kugabanya ibyago by’abaturage b’Akarere ka Gicumbi ku kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi bikorwa bigamije kurengera ibidukikije.

Wagiyeho nyuma ya raporo y’igihugu yakozwe mu 2018 yerekanye ko Akarere ka Gicumbi gafite ibyago biri hejuru mu kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Umushinga Green Gicumbi ukorera ibikorwa byawo mu mirenge icyenda yegereye umupaka igize Akarere ka Gicumbi. Iyi mirenge ni ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’Umugezi wa Muvumba, irimo uwa Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Hari kandi umushinga wa Nyandungu EcoPark. Pariki ya Nyandungu yafunguwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2022, nyuma y’imyaka itandatu igishanga iherereyemo gitunganywa. Ifite ubuso bwa hegitari 121 zirimo hegitari 70 z’igishanga na hegitari 50 z’ishyamba. Ibamo ibimera by’amoko arenga 60 n’inyoni z’amoko arenga 100.

Iyi Pariki igizwe n’ibice bitandukanye birimo icy’ibimera byifashishwa mu buvuzi, ubusitani bwitwa ‘Pope’s Garden’, ibyuzi bitanu byororerwamo amafi, ibyuzi bitatu byo kogeramo, ahatangirwa amakuru, resitora igezweho ndetse n’inzira y’ibilometero 10 inyuramo abanyamaguru n’amagare.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera ubuso bw’iyi Pariki ho hegitari 43. Ni umushinga uzajyana no gutunganya ibindi bishanga bine birimo icya Nyabugogo. Gikondo, Kibumba na Rugenge, ku buryo bizaba ahantu heza ho kuruhukira.

Undi mushinga ni ujyanye n’uruganda rutunganya imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Enviroserve, rukorera mu Karere ka Bugesera.

Uruganda rwa Enviroserve Rwanda Green Park rwakira mudasobwa, firigo, scanner, batiri, imashini zimesa, iziteka, televiziyo, ibyuma bishyushya n’ibitanga umuyaga, telefoni n’ibindi bisigazwa bya pulasitike biba byarakwirakwiriye mu baturage.

Enviroserve Rwanda Green Park ifite intego yo gukusanya toni 200 z’imyanda ku kwezi. Kugira ngo bibashe kugerwaho vuba hazajya hifashishwa uburyo butandukanye nko kugura iyo myanda mu baturage.

Mugabo kandi yavuze ko mu yindi mishinga bateye inkunga iri gutanga umusaruro harimo no gukorana na sosiyete ikwirakwiza imodoka zikoresha amashanyarazi mu bwikorezi bukoresha imodoka z’amashanyarazi, BasiGo binyuze mu gushyiraho station z’amashanyarazi.

Hari kandi n'umushinga wa Ampersand wafashije mu kuzana moto z'amashanyarazi mu Rwanda nawo ukomeje kugaragaza umusaruro.

Umushinga wa Green Gicumbi, usize akarere gatunganyijwe mu buryo bubungabunga ibidikikije
Umushinga wa Green Gicumbi, usize akarere gatunganyijwe mu buryo bubungabunga ibidikikije
Umushinga wa Green Gicumbi wafashije cyane akarere ka Gicumbi
Umushinga wa Green Gicumbi wafashije cyane akarere ka Gicumbi
Abakusanye imyanda y'ikoranabuhanga ikongera ikabyazwa umusaruro
Abakusanye imyanda y'ikoranabuhanga ikongera ikabyazwa umusaruro
Uruganda rwa Enviroserve ruri mu byatewe inkunga na Fonerwa kandi biri gutanga umusaruro
Uruganda rwa Enviroserve ruri mu byatewe inkunga na Fonerwa kandi biri gutanga umusaruro
Uruganda rwa Enviroserve, rutunganya imyaka y'ikoranabuhanga rukorera mu Karere ka Bugesera
Uruganda rwa Enviroserve, rutunganya imyaka y'ikoranabuhanga rukorera mu Karere ka Bugesera
BasiGo yatewe inkunga na Fonerwa mu gushyiraho station z'amashanyarazi
BasiGo yatewe inkunga na Fonerwa mu gushyiraho station z'amashanyarazi
Ampersand Rwanda Ltd iri mu mishinga yatewe inkunga na Fonerwa
Ampersand Rwanda Ltd iri mu mishinga yatewe inkunga na Fonerwa
Ireme Invest ifasha ba rwiyemezamirimo bigenga
Ireme Invest ifasha ba rwiyemezamirimo bigenga