Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abantu b’ingeri zinyuranye hishimirwa ibyo u Rwanda rwagezeho, mu birori bisoza umwaka wa 2025 byabaye ku mugoroba wo ku wa 29 Ukuboza.
Muri ibi birori, Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bose uko umwaka wa 2025 wagenze, ashima uruhare bagize mu bijyanye n’umutekano.
Ati “Umutekano ndawushimira abaturage navuze bari hirya no hino mu gihugu, uruhare bawugiramo ni runini cyane. Ubwo birumvikana abo ndi bukurikizeho. Ni abasore n’inkumi, bagenzi banyu, abavandimwe banyu, basaza banyu, bashiki banyu barara ijoro n’amanywa ndetse abandi bagatanga ubuzima bwabo kugira ngo ubwanyu bukomeze.”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku rubyiruko ashimangira ko ari bo benshi kandi ari imbaraga zikwiye kuzakomeza gufasha igihugu kwiyubaka.
Ati “Izo mbaraga tugomba kuzigiramo umuco, ibikorwa byiza kugira ngo mwiyubake, mubone uko mwubaka u Rwanda.”
Perezida Kagame kandi yijeje ko hari byinshi bizagerwaho mu mwaka mushya wa 2026.
Ibi birori byabaye ku mugoroba wo ku wa 29 Ukuboza 2025Makeda n'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave Olivier ni bo bari ba MC muri ibi biroriUmunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave Olivier yari yakereye kuyobora ibi biroriMakeda umenyerewe mu kuyobora ibirori n'ibiganiro bitandukanye yari ari mu bayoboye ibi biroriAkanyamuneza kari kose ku bitabiriye ibi birori bisoza umwaka wa 2025Nta cyaka cyigeze kiharangwaAbato n'abakuru bari bizihiwe n'ubu butumire bahawe n'Umukuru w'IgihuguUmunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Musabyimana Jean Claude yari yitabiriye ibi biroriUmusizi Rumaga ari mu bahageze kareKubera ko uba ari umunsi w'imbonekarimwe, abantu baba bifuza kuhavana ifoto y'urwibutsoMu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori, yababwiye ko amasaha yigijweyo ngo abantu babashe kwishimira iminsi mikuru, ariko ko kandi utwuma dupima abanyoye inzoga turi bukomeze gukoreshwa mu rwego rwo kwirinda ko hari uwanywa akarenza igipimo maze agatwara ikinyabiziga bikaba byateza impanukaAnge Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bari bitabiriye ibi birori bisoza umwaka wa 2025Ange Kagame na we yafashe ifoto y'urwibutso muri ibi birori Perezida Kagame yakiriyemo ab'ingeri zoseUbwo abitabiriye ibirori bari bakurikiye ijambo rya Perezida KagameAbahanzi barimo Kivumbi King na Nel Ngabo bacinye akadiho mu njyana gakondoAbantu bashimishijwe n'umuziki wacurangwaga barirekura barabyinaPerezida Kagame yashimiye Abanyarwanda muri rusange ibyo bakoreye igihugu cyabo bigatuma byinshi bigerwahoBruce Melodie, Kivumbi King na Nel Ngabo babyinana n'abari muri ibi biroriIbi birori byabereye muri Kigali Convention CentreBruce Melodie, Kivumbi King na Nel Ngabo babyinana n'abari muri ibi biroriMadamu Jeannette Kagame yifatanyije n'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda muri ibi biroriPerezida Kagame yafashe umwanya muremure wo kuramukanya n'abari muri Convention CentreIbirori nk'ibi biba ngarukamwaka, aho Umukuru w'Igihugu na Madamu bakira abantu b'ingeri zitandukanyeIbi birori byitabiriwe n'abayobozi, abahanzi, abakinnyi ba filimi n'abandi bo mu nzego zitandukanye zirimo n'iz'abikoreraPerezida Kagame aganiriza abarimo The Ben, Intore Tuyisenge, Fally Merci na Tom CloseMadamu Jeannette Kagame na Ange Kagame bafatikanyije n'abandi mu mbyino gakondoMadamu Jeannette Kagame, Louise Mushikiwabo uyobora OIF na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire bizihiwe no kubyina imbyino nyarwandaWari umugoroba w'akanyamunezaPerezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame na Ange Kagame bifatanyije n'Abari muri Convention Centre n'abandi Banyarwanda muri rusange mu gusoza neza umwaka wa 2025Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame na Ange Kagame bifatanyije n'Abari muri Convention Centre n'abandi Banyarwanda muri rusange mu gusoza neza umwaka wa 2025Yananiwe kwifata kubera ibyishimo nyuma yo guhura na Madamu Jeannette KagameBanyuzwe no kuganira na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame imbonankubonePerezida Kagame aramukanya na Louise MushikiwaboPerezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko bakwiye kwidagadura bakimarayo ariko bakagira ibyo bitondera birimo kunywa inzoga nyinshi hanyuma bagattwara ibinyabizigaPerezida Kagame yavuze ko kuba umubare w'Abanyarwanda munini ari uw'abari munsi y'imyaka 30, ari imbaraga nyinshi cyane ku gihuguAbantu bari benshi muri Kigali Convention CentreIbirori byo gusoza umwaka byari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye yaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari bateraniye muri Kigali Convention CentrePerezida Kagame yavuze ko abantu badashobora kubaka u Rwanda batabanje kwiyubaka ubwaboUmukuru w’Igihugu yavuze ko igihugu cyifatanya n’imiryango y’abasirikare bari hirya no hino n’abagiye bagwa ku rugambaAbayobozi batandukanye mu nzego nkuru z'igihugu bari bitabiriye ibi birori bisoza umwaka wa 2025Madamu Jeannette Kagame ahoberana na Louise Mushikiwabo
Ibitekerezo 0