Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 3 Ukuboza 2025, ubwo bagezwagaho raporo ya Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere imibereho y'abageze mu za bukuru.

Mu bibazo byagaragaye muri iryo genzura harimo no kuba igihugu kigifite umubare muto w’abaganga bavura abageze mu za bukuru.

Kuri ubu u Rwanda rufite abaganga babizobereyemo batatu gusa.

Perezida w’iyo Komisiyo, Umuhire Adrie, yavuze ko kugira umubare muto w’abaganga bavura indwara z’abageze mu zabukuru bituma abarwaye batitabwaho uko bikwiye kuko usanga abakozi bo kwa muganga badafite ubwo bumenyi.

Ati “Hakurikijwe imibare y’abageze muzabukuru mu Gihugu, bagenda biyongera kandi abenshi muri bo baherereye mu cyaro, Komisiyo isanga hakwiye gufatwa ingamba zo kongera umubare w’abaganga bita kubageze mu zabukuru.”

Senateri Nyirasafari Esperance yavuze ko abakozi bo kwa muganga bakwiye guhugurwa ariko hakazanitabwa no kugira ubumenyi bwahabwa abantu mu miryango by’umwihariko ababana n’abageze mu zabukuru.

Yagize ati “Mu gihe tutarabona inzobere zivura indwara z’abageze mu zabukuru. Uyu mwanzuro wadufasha ariko nanashima ko muri iyi gahunda yo gukuba kane umubare w’abakora kwa muganga na byo bazabyitaho ku buryo hazategurwa abaganga babihuguriwe. Njyewe ndumva babihugurirwa, kumenya uko bavura, uko babakira, ariko no mu muryango ntekereza ko n’ababana n’aba bageze mu zabukuru nabo nta cyabakorerwa nko kubahugura byoroheje?”

Ikindi iyi komisiyo yagaragaje nk’inzitizi ni ukuba ngo hatarajyaho Komite z’abageze mu zabukuru mu nzego z’ibanze bituma ibibazo byabo byihariye bitagaragazwa uko bikwiye ngo inzego bireba zibikurikirane.

Muri Politiki y’Igihugu y’abageze mu zabukuru yo mu 2021, Guverinoma igaragaza ko izashyiraho Komite z’abageze mu zabukuru ku rwego rw’Akagari, ku Murenge no ku Karere zizahuza ibikorwa byabo zinafatanya n’inzego gukemura ibibazo byihariye bafite.

Sena yasabye ko hashyirwaho izo komite ku nzego ziteganywa na politiki y’Igihugu y’abageze mu zabukuru.

Senateri Uwera Peragie yashimangiye ko bikwiye kunozwa ariko hakanarebwa abageze mu zabukuru bafite ubumenyi bwihariye uburyo bashobora gufasha mu guteza imbere igihugu.

Abasenateri kandi basabye ko hashyirwaho gahunda zitegura abakozi mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, guhyiraho uburyo bwo korohereza abageze mu zabukuru bagahabwa serivisi mu buryo bwihuse, gushishikariza abataragera mu zabukuru cyane urubyiruko kwizigamira muri EjoHeza bikazabafasha kugira amasaziro meza.

Banasabye kandi gushyiraho uburyo bwo gutegura ibiganiro bihuza abato n’abageze mu zabukuru bakigiranaho, kubaka inzu y’impinganzima mu turere dutandukanye no gukemura ibindi bibazo bikibangamiye imibereho y’abageze mu zabukuru.

Imibare ya 2022 igaragaza ko icyizere cyo kubaho kigeze mu myaka 69,7 ivuye ku myaka 29 mu 1989, kigera ku myaka 41 mu 1994.

Senateri Umuhire Adrie na Senateri Niyomugabo Cyprien bageza raporo ku Nteko Rusange ya Sena
Senateri Umuhire Adrie na Senateri Niyomugabo Cyprien bageza raporo ku Nteko Rusange ya Sena
Abasenateri basabye ko abaforomo n’abajyanama b’ubuzima bahugurwa ku kuvura abakuze
Abasenateri basabye ko abaforomo n’abajyanama b’ubuzima bahugurwa ku kuvura abakuze