Umubare w’abapfuye wari watangajwe mbere, ni abantu 42 ariko bakomeje kugenda biyongera na cyane ko ibikorwa byo kubashakisha bigikomeje.
Nko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026, abantu 11 baratabawe nyuma y’uko imodoka bari barimo ya bisi itwara abagenzi muri Kenya iheze mu mazi yari yabaye menshi mu Murwa Mukuru wa Nairobi, naho abana babiri barokorwa bakuwe mu nzu yari yibasiwe n’imyuzure.
Imvura nyinshi muri iki cyumweru yateje imyuzure muri Kenya yari imaze imyaka myinshi itaboneka.
Amazi y’imigezi yarenze inkombe, ateza imyuzure mu ngo ndetse yangiza imihanda, n’imiyoboro y’amashanyarazi n’iy’amazi.
Imihanda imwe yafunzwe nyuma y’uko amateme yangiritse i Nairobi, mu gihe amashuri amwe na yo yibasiwe n’imyuzure kubera imvura nyinshi yaguye ku wa gatandatu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Kenya yatanze umuburo ko ibice binyuranye by’igihugu bikomeje kugwamo imvura nyinshi, bikaba byakongera ibyago by’uko habaho imyuzure.
Abaturage bashishikarije abatuye ahantu hari amanegeka kwimukira ahatekanye kurushaho ndetse abantu barenga 2.000 byabaye ngombwa ko bava mu ngo zabo bajya gushaka aho kwikinga.
Polisi ivuga ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje nyuma y’imvura nyinshi n’imyuzure.







Ibitekerezo 0