Babigarutseho ku wa 27 Mutarama 2026 ubwo bagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf ku bibazo byagaragaye muri raporo yakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ku musaruro wa RSSB mu myaka 10 ishize.

Depite Yvonne Mujawabega yavuze ko Inama y’Ubutegetsi y’inzego z’ubwishingizi igira ibyo igomba kugenderaho birimo no kugira uhagarariye inyungu z’abanyamuryango bose.

Yerekanye ko muri ubwo buyobozi hagomba kubamo umwanya w’abakozi bazigamirwa, abakoresha bazigamira abakozi na Leta.

Ati “None nashakaga kumenya uburyo abo bantu bahagararirwa mu byemezo, uruhare rwabo muri ibi byemezo by’ishoramari rukwiye kuba rugaragara, no mu bindi byemezo bifatwa, nk’ubushize twabonye hazamuka imisanzu ya pansiyo bisa n’aho byatangaje n’abakozi n’abakoresha bamwe. Tukibaza rero uburyo bagaragara muri ibi bintu, mu mafaranga yabo, kuki nta ruhare basa n’aho babigiramo, ese byakosoka bite?”

Mukabunani Christine yavuze ko RSSB ikora ishoramari kugira ngo yunguke ariko usanga hari ubwo imishinga ishoyemo itunguka uko bikwiye.

Yabajije niba haratekerejwe ko ubwo hongerewe imisanzu itangwa n’ibigenerwa uwizigamira na byo bizazamuka.

Ati “Ndagira ngo rero muduhurize, uku kuzamuka kwa RSSB mu ishoramari n’imisanzu ya pansiyo, kunguka, n’ibigenerwa abanyamuryango ba RSSB. Byaba kwivuza, ese harateganywa ko hazongerwa muri serivisi RSSB yishyuriraga urwaye, wenda tuvuge, cyangwa se ibimugenerwa yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ese birateganywa kongerwa? Wenda tuvuge bimwe ntibyishyurwaga, hari aho ujya kwivuza bakakubwira bati ibi ngibi RSSB ntabwo ibyishyura.”

Yongeyeho ati “Ariko uko igenda izamuka, harateganywa ko wenda hari ibyo bazongeramo, ku buryo serivisi zishyurwa na RSSB ziziyongera, cyangwa se n’uburyo pansiyo itangwa niba nayo izazamuka uko iminsi igenda ishira kuko n’ubuzima buragenda buhenda?”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yasobanuye ko kuzamura imisanzu byari bikwiye kandi ko ari icyemezo cyakomeje gutinda kubera inzitizi zirimo Covid-19 n’izamuka ry’ibiciro byagiye biyikurikira.

Yavuze ko ari impinduka zari zimaze hafi imyaka umunani ziri kwigwaho, kandi ko mbere yo kubyemeza habanje kuba ubujyanama.

Yashimangiye ko intego y’ibanze ya RSSB ari ugucunga neza imisanzu y’abanyamuryango no kuyibyaza inyungu kandi ko na MINECOFIN ikomeza kugenda ibigenzura.

Mu bijyanye n’imiyoborere, Murangwa yavuze ko harimo icyuho, kandi ko mu kubaka inzego zitandukanye, cyane cyane izigira uruhare mu iterambere nka RSSB, inama y’ubutegetsi igomba kubamo abantu bashoboye kandi harimo abahagarariye abanyamuryango.

Ati “Harageze ko tuvugurura Inama y’Ubutegetsi ya RSSB, turimo turabitekerezaho kugira ngo dushyiremo abantu bafite ubushobozi kandi bahagarariye abantu bose. Turizera ko uko imyaka izagenda yigira imbere bizagenda birushaho kunoga.”

Minisitiri Murangwa yashimangiye ko RSSB idakorera mu bihombo nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo ko igira uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu ndetse ikanafasha no kugerageza imwe mu mishinga igamije iterambere ry’igihugu.

Abadepite basabye ko abazigamira izabukuru bahagararirwa mu buyobozi bwa RSSB
Abadepite basabye ko abazigamira izabukuru bahagararirwa mu buyobozi bwa RSSB
Mukabunani Christine yavuze ko RSSB ikora ishoramari kugira ngo yunguke ariko usanga hari ubwo imishinga ishoyemo itunguka uko bikwiye
Mukabunani Christine yavuze ko RSSB ikora ishoramari kugira ngo yunguke ariko usanga hari ubwo imishinga ishoyemo itunguka uko bikwiye
Depite Yvonne Mujawabega yavuze ko abageze mu zabukuru bakwiye guhagararirwa mu buyobozi bwa RSSB
Depite Yvonne Mujawabega yavuze ko abageze mu zabukuru bakwiye guhagararirwa mu buyobozi bwa RSSB
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko hashobora gukorwa impinduka mu buyobozi bw'inama y'ubutegetsi ya RSSB
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko hashobora gukorwa impinduka mu buyobozi bw'inama y'ubutegetsi ya RSSB
Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage baganiraga na Minisitiri w'Imari n'Iganamigambi
Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage baganiraga na Minisitiri w'Imari n'Iganamigambi

Amafoto: Habyarimana Raoul