Ayinkamiye yabigarutseho ubwo yavugaga ku bijyanye n’ibihano bihabwa umushoferi utwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha, aho usanga ufashwe agafungwa iminsi irindwi kugeza ku mezi abiri n’ikinyabiziga atwaye kigafungwa mu mu minsi itanu.
Ingingo ya 10 y’itegeko ryo mu 1987 riteganya ko icyaha cyo gutwara wanyoye ibinyobwa byinshi bisindisha, ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’iminsi irindwi ariko itarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 150 Frw.
Ni mu gihe nyamara umushoferi uhagaritswe akanga guhagarara ahanishwa gusa gucibwa amande y’agasuzuguro bikaba byaba nk’icyuho aho abantu bahitamo kwanga guhagarara kurusha uko bahagarara bagasanganwa amakosa.
Ayinkamiye ati “Abantu benshi basigaye bahitamo kwiruka iyo bahagaritswe, kuko iyo uhagaritswe basaganga wanyoye ibisindisha birengeje ibipimo baraguhana, bakagufunga n’ikinyabiziga utwaye bakagifunga, ariko iyo wirutse baguca amande bita ngo ni ay’agasuzuguro. Ugasanga uwemeye guhagarara ni we bisa n’aho ahanwe cyane, uwahisemo kwiruka ahanwe gahoro. Ndashaka kubaza niba hari igihano cyateganyijwe kuri ibi?”
Yakomeje ati “Iki kintu cyo kuba umuntu yakwaga guhagarara yahagaritswe, bikwiye gushyirirwaho igihano kiremereye.
Depite Muhakwa Valens yavuze ko kwanga guhagarara ku muntu wahagaritswe ari ibintu biremereye kandi bishobora guteza impanuka bityo ko bikwiye guhanwa bikomeye.
Ati “Kwanga guhagarara ubwabyo ni ikintu kiremereye, rimwe na rimwe bitera n’izindi mpanuka zishobora no gutwara ubuzima bw’abantu. Najya inama ko niba byaraganiriwe ko bizajya mu iteka, byari bikwiye kujya no mw’itegeko, kikaba icyaha aho kuba ikosa…hakagenwa n’igihano kiremereye kuko bigenda bitwara ubuzima bw’abantu. Numva rero bikwiye kwitabwaho hagateganywa ingingo igena guhana imyitwarire nk’iyi bitari ikosa ahubwo ari icyaha.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko hari ibiri kwigwaho ku bijyanye n’icyo guhana abantu bahagarikwa bakanga guhagarara.
Ati “Bizaganirwaho mu ngingo, ariko muri iyi minsi twabonye ko hari icyuho cyari muri uyu mushinga w’itegeko, kubera ko umuntu uhagaze agapimwa yaba yarengeje igipimo yisanga agiye mu byago byo kuba yakoze icyaha, uko umushinga wari wanditse uyu munsi uwirukanse ntapimwe we yaba yisanze mu ikosa agacibwa amande.”
Yavuze ko babona byaganirwaho hakarebwa niba bitanozwa kurushaho kugira ngo “tutazasanga dukoze itegeko ririmo icyuho abantu bakajya bahitamo kwiruka aho kugira ngo bahagarare.”
Yavuze ko guhagarikwa ukanga guhagarara bikomeje no kugaragaza ingaruka aho mu minsi mike ishize, hagaragaye impanuka eshatu zaguyemo abapolisi nyuma y’uko umuyobozi w’ikinyabiziga yanze guhagarara.
Yakomeje ati “Ndetse muri iki cyumweru twabonye ubu buryo bugaragara. Aho twagize impanuka eshatu zose zica abapolisi kubera ko umuntu yanze guhagarara akiruka, umupolisi ku bw’amahirwe make akahasiga ubuzima, tubona rero ari ibintu byaganirwaho, ahari icyuho kigakurwamo.”
Nubwo hari abahitamo kwiruka, iyo agoze umuntu nyuma yo kwanga guhagarara, bigaragara ko bikozwe ku bushake, bityo yabihamwa n’Urukiko igihano kiba igifungo cya burundu.





Amafoto: Kwizera Herve


Ibitekerezo 0