Hashize amasaha make Abanyarwanda binjiye mu mwaka mushya wa 2026, gusa urwibutso ruracyari rwose ku byaranze umwaka ushize, cyane ko wabayemo byinshi byiza ku gihugu, nubwo hatabuze ibyivanga.
Umwaka wa 2025 watangiye Abanyarwanda bidagadura, bishimira ko bawutangiranye imbaduko, mu masaha y’umugoroba abakunda gukuba urukweto no gucinya akadiko bahurira muri BK Arena maze si ugutaramana na The Ben muri The New Year Groove karahava.
Mu gihe Abanyarwanda bari mu migambi myinshi y’uko Mutarama 2025 yarangira babonye imirongo migari y’uko umwaka uzarangira, mu bo mu Burengerazuba bw’u Rwanda ibintu byari byahinduye isura.
Icyo gihe Umutwe wa AFC/M23 ugizwe n’abimwe uburenganzira ku gihugu cyabo wari uri kubohora ibice bitandukanye.
Benshi bibuka ku wa 27 Mutarama 2025 ubwo wabohoraga Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyarugu, nyuma wigarurira Kivu y’Amajyepfo byibuze Abanye-Congo bameneshejwe iwabo baragoheka.
Mu Rwanda twari turi kwitegura uko tuzaseruka mu kwizihiza Intwari zakoze uko zishoboye ngo zihe ishusho u Rwanda dufite ubu, bigerwaho, Ababiligi bashatse kuzura politiki ya gashakabuhake, burakumirwa.
Muri Mata 2025 na bwo Isi yifatanyije n’Abanyarwanda mu kuzirikana abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
IGIHE yakusanyije bimwe mu bihe by’ingenzi bitazibagirana byabaye muri 2025 byose ibishyira mu mafoto.
The Ben yinjije Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025 abinyujije mu gitaramo The New Year GrooveThe Ben byaramurenze kubera ibyishimo araturika arariraKu wa 27 Mutarama 2025 M23 yafashe umujyi wa Goma abasirikare ba FARDC bahunga ku bwinshiAbacanshuro b'Abanyaburayi bafashaga ingabo za FARDC n'indi mitwe, basubiye iwabo u Rwanda rwemera kubaha inziraAbacanshuro barwanaga ku ruhande rwa RDC bakubiswe inshuro na M23 bataha bimyiza imosoAbacancuro ba RDC bahawe inzira mu Rwanda bataha iwaboIngabo za M23 zageze mu Mujyi wa Goma bisa nk'aho zigeze mu ijuru kuko inshuro nyinshi zabuzwaga uburenganzira n'ubutegetsi bwa TshisekediU Rwanda rwahaye inzira n'abakozi ba Loni bakoreraga mu Burasirazuba bwa RDCAbakozi b'Umuryango w'Abibumbye bafashijwe gutaha mu bihugu byabo banyuze mu RwandaAbanyarwanda benshi bari baragizwe imbohe na FDLR, batashye mu RwandaU Rwanda rwizihije Umunsi w'Intwari, igikorwa kiba ku wa 1 Gashyantare buri mwakaU Rwanda rwahaye inzira abo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ngo babone uko bacyura imirambo y'ingabo z'uyu muryango zaguye mu ntambara yo kurwanya M23 iharanira uburenganzira bwa RDCUyu mwaka ni bwo SADC na yo yacyuye ibikoresho byayo inyuze mu RwandaJohn Legend yataramiye abitabiriye "Move Africa" i Kigali benshi bataha banyuzwe n'uyu muhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za AmerikaJohn Legend w’imyaka 45 y’amavuko ubusanzwe yitwa John Roger Stephens yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Leta ya OhioJohn Legend yataramiye mu Rwanda mu birori bya Move AfrikaIki gitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena cyitabiriwe n'abarenga 8000 baturutse hirya no hino muri AfurikaBrig Gen Gakwerere wari nimero ya gatatu mu bakomeye muri FDLR nawe yisanze mu RwandaBrig Gen Gakwerere ari mu bagejejwe mu Rwanda mu buryo na we atatekerezagaAbanyarwanda bo mu bice byose by'igihugu bitabiriye ibiganiro na Perezida Kagame abafite ibibazo Umukuru w'Igihugu arabikemuraPerezida Kagame yaganiriye n'Abanyarwanda baturutse mu turere twose tw'igihugu bibera muri BK ArenaMyugariro w'u Rwanda, Manzi Thierry, aserebeka ngo yambure umupira rutahizamu wa Nigeria, Victor Osimhen, ubwo Amavubi yatsindwaga na Super Eagles ibitego 2-0 muri Werurwe mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026Mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere rugaragaza ko nta Jenoside izongera kuba ukundiPerezida Kagame yitabiriye Walk to Remember n’Umugoroba wo Kwibuka2025 isigiye intimba abafana ba Rayon Sports kuko nta gikombe na kimwe iyi kipe ikundwa na benshi yatwayeGutsindwa na Bugesera FC kwa Rayon Sports muri Gicurasi byatumye isoza umwaka w'imikino wa 2025 nta gikombe itwayeMu mpera za Gicurasi 2025, Agakinjiro ko ku Gisozi kibasiwe n'inkongi ikomeye imari irahatikiriraPolisi y'u Rwanda yarahagobotse ubwo Agakinjiro ka Gisozi kari kongeye gushya ku nshuro ya karindwiUmwaka wa 2025 usize u Rwanda rubonye Minisitiri w'Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, wa karindwi mu bagiye kuri uyu mwanya kuva mu 1994Mu 2025 Abaminisitiri barahiriye kujya muri guverinoma nshyaUmwaka wa 2025 u Rwanda rwungutse ibikorwaremezo bitandukanye birimo na Zaria Court Kigali yuzuye itwaye miliyoni 25$Umuhango wo Kwita Izina abana 40 b'ingagi witabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'abava mu bigo u Rwanda rufatanya na byo nk'Umunyabigwi w'Ikipe ya Atletico Madrid muri Espagne, Luis GarcíaShampiyona y'Isi y'Amagare yabereye mu Rwanda biba ubwa mbere ibereye muri Afurika, imbere ya Perezida Paul Kagame na Perezida wa UCI, David Lappartient, Umunya-Slovenia Tadej Pogačar abereka ubuhanga bwe arayegukanaVisit Rwanda yinjiye mu mikoranire n'amakipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za AmerikaUmunya-Cameroun Emmanuel Mukam yakubiswe umugeri umwe na Abdoulaye Kane wo muri Sénégal ahita agwa igihumure muri Heavyweight ubwo i Kigali haberaga imikino ya MMA muri 1/2 cya PFL AfricaPerezida Kagame yagabiye inka z'inyambo Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al ThaniKu wa 4 Ukuboza 2025 wari umunsi w’amateka mu Rwanda no muri RDC kuko ni bwo amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi yasinyiwe i Washington D.C imbere ya Perezida Donald Trump
Ibitekerezo 0