{Korali Nehiloti yo mu Itorero rya ADEPR Muganza iramurika kuri uyu wa 3 n’uwa 4 Gicurasi, 2014 album yayo ya mbere.}

Iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa ADEPR-Kiruhura aho abaririmbyi b’iyi Korali bazataraamira abantu ndetse bakanabaha amahirwe yo kuhabona DVD izaba iriho indirimbo zabo zigera ku 8 z’amashusho.

Mu kiganiro twagiranye na Rukiramacumu Claudien umuyobozi mukuru wa korali Nehiboti yadutangarije ko iki gitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere mu myaka 5 bamaze mu murimo kizitabirirwa n’abahanzi benshi cyane.

Yagize ati “Twatangiye umurimo nka korali mu mwaka wa 2009. Kuri twe ni igikorwa cyo kwishimirwa cyane kubona imyaka 4 ishize tubasha gusohora album. Kubera iyi mpamvu rero tukazafatanya n’abandi bakozi b’Imana mu kuyishimira no gutaramira abantu. Muri bo hakaba harimo Munezero, umuvugabutumwa uzaba aturutse mu karere ka Rubavu, n’abahanzi batandukanye nka Thacien Titus wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Aho ugejeje ukora, Uzaza ryari n’izindi nyinshi hamwe na Gaudence ndetse n’amakorali menshi nka Abacunguwe, Inshuti z’Imana na EBENEZER za ADEPR Kiruhura.”

Iyi album yitwa “Abagenzi bajyamu ijuru” ikazaba iriho indirimbo 8 aho izaba igurishwa amafaranga 5000 ariko kandi buri wese akazaba ashobora kuyigura uko ubushobozi bwe bungana.

Rukiramacumu yagize ati “Ubundi muri bene ibi bitaramo ntago dukunze kugira ibiciro bihamye, haba igihe buri wese ayigura bitewe n’uko ubushobozi bwe bungana ndetse n’uko yumva ashaka gufasha Korali gukomeza gukorera Imana.”

Igitaramo cyo kumurika album ya mbere ya Chorali Nehiloti kikazaba iminsi 2 ku wa 3 n’uwa 4 Gicurasi. Ku wa 3 Gicurasi kizatangira saa saba kirangire saa kumi n’imwe, hanyuma ku wa 4 Gicurasi gitangire saa mbili kugeza saa kumi n’imwe.