Uyu munsi ubusanzwe wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka. Muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, ku wa 16 Gashyantare nibwo hateguwe igitaramo cyo kwizihiza uyu munsi mu buryo bwa gikirisitu ‘Saint Valentin Nkirisitu’.

Ni igitaramo cyaranzwe n’indirimbo zihimbaza Imana zaririmbwe na Kizito Mihigo afatanyije na korali z'abanyeshuri nka Le Bon Berger, Justitia na Pastor Bonus.

Mu gitaramo cyatangiye ahagana saa saba z'amanywa, Kizito yaririmbye indirimbo "Ahari urukundo n'umubano" izwi cyane muri Kiriziya Gatolika, akomereza ku zindi ze zirimo "Aho kuguhomba yaguhombya" yasohoye akiva muri gereza, "Arc en ciel", "Inuma", indirimbo ye nshya yahimbiye Mutagatifu Tereza w'umwana Yezu n'izindi.

Abanyeshuri nabo baje kwakira Kizito Mihigo mu ndirimbo zaririmbwe na korali zabo nka “Ndagiwe n'umushumba mwiza”, “Nzashira agahinda ningera iwawe”, n'izindi, bashimisha cyane abari bitabiriye igitaramo.

Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu bagera kuri 1500 barimo abanyeshuri bo muri iryo shuri, abakiristu barituriye ndetse hagaragayemo n'abasilamu babyinaga indirimbo za gikristu z'uyu muhanzi.

Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n'abihaye Imana batandukanye barimo Padiri Karamira Victor ushinzwe urubyiruko muri Paroisse Saint Michel ari nayo iri shuri ribarizwamo.

Umunsi wa Saint Valentin ukomoka kuri Padiri Valentin w’i Roma, ku ngoma y’umwami w’abami Claude, Roma yari mu ntambara maze afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka, kuko abamaze gushyingirwa bangaga kujya ku rugamba kubera imiryango yabo. Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundana, harimo n’abasore b’abasirikare.

Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, anyongwa tariki 14 Gashyantare, aza kugirwa umurinzi w’abakundana.

Iki gitaramo cyitabiriwe ku bwinshi
Iki gitaramo cyitabiriwe ku bwinshi
Abanyeshuri bafatanyije na Kizito kuririmba no kubyina
Abanyeshuri bafatanyije na Kizito kuririmba no kubyina
Banze gutaha badafashe urwibutso
Banze gutaha badafashe urwibutso
Abihaye Imana batandukanye na bo bitabiriye
Abihaye Imana batandukanye na bo bitabiriye
Kizito yaririmbye anacuranga indirimbo ye 'Aho kuguhomba yaguhombya'
Kizito yaririmbye anacuranga indirimbo ye 'Aho kuguhomba yaguhombya'
Kizito Mihigo yataramiye muri iri shuri nyuma y'imyaka myinshi
Kizito Mihigo yataramiye muri iri shuri nyuma y'imyaka myinshi
Mihigo yifatanyije n'abanyeshuri mu kwizihiza Saint Valentin nkirisitu
Mihigo yifatanyije n'abanyeshuri mu kwizihiza Saint Valentin nkirisitu
Byari ibyishimo bikomeye muri iki gitaramo
Byari ibyishimo bikomeye muri iki gitaramo
Padiri ushinzwe Urubyiruko muri Paroise ya Saint Michel, Karamira Victor, nawe yari ahari
Padiri ushinzwe Urubyiruko muri Paroise ya Saint Michel, Karamira Victor, nawe yari ahari