Iki gitaramo cyamurikiwemo album yabo ya mbere bise ‘Nahawe Ijambo’ cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo; Ingabire Marie Immaculée, Umuhanzi Chris Eazy ubakorera amashusho y’indirimbo na Niyo Bosco wanditse nyinshi mu ndirimbo zabo.

Si abo gusa hari na Miss Muyango Claudine, Muyoboke Alex, Coach Gaël , Isimbi Alliah Cool wari uherekejwe na Dj Phil Peter na Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya.

Mu bakozi b’Imana bitabiriye iki gitaramo barimo Bishop Dr Masengo Fidele n'umufasha we Solange Masengo , Apôtre Alice Mignone Kabera wabwirije muri iki gitaramo n’abandi baturutse mu madini atandukanye akorera mu Rwanda.

Nicyo gitaramo cya mbere Vestine na Dorcas baririmbiye ku rubyiniro rumwe na Niyo Bosco uherutse gusezera muri MIE Empire iyoborwa na Irène Murindahabi.

Uko igitaramo cyagenze

Danny Mutabazi na Gisubizo Ministries batangiye baririmba indirimbo zabo zitandukanye zanyuze benshi baririmbanye nabo bahagaze kuva batangiye kugeza aba baririmbyi basoje.

Nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’aba baririmbyi umwanya wari utegerejwe na benshi wageze, Vestine na Dorcas binjira ku rubyiniro.

Buri wese yifuzaga kubabona, ku buryo hari abo byabasabye guhagarara ku ntebe kugira ngo babashe kureba neza imbere behere ijisho uko Vestine na Dorcas baserutse bambaye.

Aba bahanzikazi bahereye ku ndirimbo bise ‘Arakiza’ , ‘Nzakomora’ , ‘Si bayali’ n’izindi bakoze mu myaka ibiri ishize.

Nyuma y'iminota 40 Vestine na Dorcas bafashe akaruhuko hakirwa Apôtre Alice Mignone Kabera washimiye Aline Gahongayire wari uyoboye iki gitaramo amwibutsa ko ariwe wigishije mu gitaramo cye cya mbere kimurika album ye mu 2006.

Aba bombi bahise bafatanya kuririmba indirimbo y’uyu muhanzikazi yise ‘Hari impamvu pe’ ubundi afata iminota 30 yo kwigisha ijambo ry’Imana yahaye umutwe ugira uti ‘Nahawe ijambo’. Aha yifashishije ijambo ryanditse muri 2 petero 1:19.

Apôtre Mignone, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n'Umuyobozi wa Women Foundation Ministries yasabiye umugisha ababyeyi b’aba bana, abasabira kuramba kugira ngo bazabashe kubona ibyiza biri mu bana babyaye.

Yagize ati “Mbasabiye kugira ngo barame, bazakomeze mu ntege z’Imana, barebe imbaraga ziri mu bana babo, ndabasabye muhaguruke tubashimire cyane, barabikwiye.”

Kamikazi Dorcas wafashe ijambo yavuze ko kuva kera bakiba i Musanze, bahoze bakurikira inyigisho za Apôtre Mignone kuri YouTube, ubu bagiriwe umugisha wo guhura nawe.

Yagize ati “Ubu ni umugisha ukomeye cyane, kuba tubashije guhura nawe , turagukunda cyane pe! Twahoze tukwitegereza kuva kera , turifuza gutera ikirenge mu cyawe ,tukwigiraho byinshi.”

Apôtre Mignone mu izina rya Women Foundation Ministries yahaye ikaze Vestine na Dorcas mu muryango wa Women Foundation Ministries.

Yahise abagenera impano ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda abizeza kuzababa hafi igihe cyose bazamukenera we n’umuryango ayoboye.

Prosper Nkomezi wafashe umwanya uhagije wo gusengera iki gitaramo yahawe iminota 20 ataramira abitabiriye iki gitaramo.

Igitaramo cyasojwe n’ indirimbo ‘Nahawe Ijambo’ yaririmbwe n’aba bahanzikazi na Niyo Bosco bafatanyije na Murindahabi Irène wacishagamo akaririmba.

Album yabo ya mbere yatanzweho akayabo

Nyuma ya Apôtre Mignone hatanzwe rugari ku muntu ushaka kugura CD iriho indirimbo zigize iyi album ‘Nahawe Ijambo’.

Aha Coach Gaël usanzwe ari umuyobozi wa sosiyete 1:55 AM Ltd ari nayo ifasha umuhanzi Bruce Melodie yahise agura iyi CD kuri 2000$.

Isimbi Alliah Cool nawe yaguze iyi CD 2000$, Umuhanzikazi Aline Gahongayire yemereye Vestine na Dorcas kujya abaha 100 000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka wose.

Umuyobozi wa Driven Ministries yemereye aba bahanzikazi 200 000 Frw bya buri kwezi mu gihe cy’umwaka.

Miss Muyango Claudine nawe yaguze iyi album 500 000 Frw ndetse na Samsung250 yateye inkunga iki gitaramo nayo yatanze 500 000 Frw kuri iyi album.

Abandi bayiguze barimo Sustainable Home Design, Kigali Protocol, Prosper Nkomezi bayiguze ku 100 000Frw.

Abanyeshuri bari bashyiriweho umwihariko muri iki gitaramo abari bafite 5000Frw babashije gutahana iyi album iriho indirimbo 9.

Ubariye hamwe amafaranga yose yatanzwe agera muri miliyoni 15 245 000Frw ashobora no kwiyongera kuko hari abagiye bayacisha kuri telefone na Momo pay.

Kurikira bimwe mu byaranze iki gitaramo

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abingeri zitandukanye
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abingeri zitandukanye
Umunyamakuru David Bayingana  ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Umunyamakuru David Bayingana ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Akanyamuneza kari kose kuri buri wese witabiriye iki gitaramo
Akanyamuneza kari kose kuri buri wese witabiriye iki gitaramo
Isimbi Alliah Cool yatanze 2000$ kuri album 'Nahawe Ijambo'  ya Vestine na Dorcas
Isimbi Alliah Cool yatanze 2000$ kuri album 'Nahawe Ijambo' ya Vestine na Dorcas
Aisha umenyerewe muri sinema yari yaje gushyigikira Vestine na Dorcas
Aisha umenyerewe muri sinema yari yaje gushyigikira Vestine na Dorcas
Abana bishimiye gutahana amashusho y'abahanzi bakunda
Abana bishimiye gutahana amashusho y'abahanzi bakunda
Umunyamakuru Yago ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Umunyamakuru Yago ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Vestine na Dorcas beretswe urukundo
Vestine na Dorcas beretswe urukundo
Umuziki wacurangiwe muri iki gitaramo  watumye benshi bava mu byabo barabyina karahava
Umuziki wacurangiwe muri iki gitaramo watumye benshi bava mu byabo barabyina karahava
Umuziki wa Vestine na Dorcas  wanyuze buri wese witabiriye iki gitaramo
Umuziki wa Vestine na Dorcas wanyuze buri wese witabiriye iki gitaramo
Abagize umuryango wa Vestine na Dorcas  bari baje  gushyigikira abana babo
Abagize umuryango wa Vestine na Dorcas bari baje gushyigikira abana babo
Niyo Bosco wanditse indirimbo nyinshi za Vestine na Dorcas  yari yaje kubashyigikira
Niyo Bosco wanditse indirimbo nyinshi za Vestine na Dorcas yari yaje kubashyigikira
Mc Nario yatanze  50 000Frw agura iyi album
Mc Nario yatanze 50 000Frw agura iyi album
Miss Muyango Claudine yaguze  CD iriho iyi album  ibihumbi 500Frw
Miss Muyango Claudine yaguze CD iriho iyi album ibihumbi 500Frw
Sekamana Maxime wahoze akinira Rayon Sports ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Sekamana Maxime wahoze akinira Rayon Sports ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Umubyeyi wa Vestine na Dorcas  yashimye Imana igejeje abana be kuri uru rwego
Umubyeyi wa Vestine na Dorcas yashimye Imana igejeje abana be kuri uru rwego
Indirimbo zaririmbiwe muri iki gitaramo zahembuye imitima ya benshi
Indirimbo zaririmbiwe muri iki gitaramo zahembuye imitima ya benshi
Ingabire Marie Immaculée yari yaje gushyigikira Vestine na Dorcas
Ingabire Marie Immaculée yari yaje gushyigikira Vestine na Dorcas
Dj Phil Peter  ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Dj Phil Peter ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Niyo Bosco wanditse indirimbo nyinshi za Vestine na Dorcas nawe yahawe ishimwe
Niyo Bosco wanditse indirimbo nyinshi za Vestine na Dorcas nawe yahawe ishimwe
Vestine na Dorcas n'umubyeyi wabo
Vestine na Dorcas n'umubyeyi wabo

Video : Ganza Kelly ,
Amafoto : Raul Habyarimana