Ntikwakwirengagiza ariko ko hari benshi batarasobanukirwa bihagije imikorere yayo , ngo bamenye ko igira ibanga ryo gukoresha ibimenyetso aho gukoresha indimi zisanzwe, bityo kumenya iri banga bikaba byabafasha kurushaho kuyikoresha batajijinganya.
Akenshi,ikintu umuntu utangiye gukoresha mudasobwa ashimishwa na cyo bwa mbere ni ukwandika izina rye.Iyo areba inyuguti akoresha, usanga ashishoza cyane kandi ajarajaza intoki ze hirya no hino ku kidanago”Keyboard”. Ni kimwe n’abandi bakoresha ikoranabuhanga iyo bakeneye gukora ikintu rukana ugasanga batazi cyangwa batibuka ikimenyetso cyabafasha kubigeraho.
Mudasobwa igira ibimenyetso bitandukanye umuntu yakwita ndakumirwa kubera ko bikenerwa na buri muntu, aho ari ho hose ku isi. Nta wushobora kubyirengagiza cyangwa ngo abihunge iyo ashaka ko mudasobwa ye imukorera umurimo runaka ayitegerejeho.
Mudasobwa ubwayo ntigira ururimi ,ahubwo ikoresha ibimenyetso
Ubusanzwe iyo umuntu afunguye mudasobwa ashaka kugira icyo ayikoresha iramwemerera. Abenshi bakaba batekereza ko mudasobwa izi indimi zose zikoreshwa ku isi! Nyamara,kugeza ubu, abahanga mu bumenyi bw’ikoranabuhanga bavuga ko mudasobwa itagira ururimi rwihariye izi, ahubwo ko ikoresha ibimenyetso. Reka turebe bimwe muri ibyo bimenyetso.
Mu mikorere yayo rero,abahanga bavuga ko mudasobwa ikoresha ibimenyetso bibiri gusa ari byo 0 na 1. Ibyo bimenyetso bigenda bigarukirana cyangwa byisobekeranya muri mudasobwa “ Binary Number System”,kugira ngo bibashe gutanga ibisubizo.
Iyo umuntu agize icyo ayisaba kumukorera haba kwandika, amajwi cyangwa amashusho, mudasobwa yakira amabwiriza ihawe muri ibyo bimenyetso 0 na 1,hanyuma ikaza kumuha ibisubizo mu rurimi yifuje. Ni yo mpamvu Umunyarwanda, Umushimwa cyangwa undi wese ashobora gukoresha mudasobwa imwe, kandi bakagera ku cyo bifuza.
Reka dutange urugero rw’inyuranyuranamo rw’ibyo bimenyetso
Nk’uko twabivuze,mudasobwa ikoreshwa n’ibimenyetso 2 gusa ari byo 0 na 1, ariko bikagenda byisubiramo cyangwa byisobekeranya,kandi ntijya ikoresha indi mibarwa isanzwe kuva kuri kabiri kugeza ku icyenda (ordinary numbers).
Umuntu ni we ukoresha iyo mibarwa iyo ayandika muri mudasobwa. Icyo gihe na yo iyakira mu bimenyetso bya 0 na 1,bikaba urujya n’uruza. Ni yo mpamvu ihita isubira muri ibyo bimenyetso,cyangwa ikabibusanya:
Urugero: 0110100
http://www.mathsisfun.com/binary-number-system.html/
Ni yo mpamvu mudasobwa ibasha kwakira amabwiriza yose uyikoresha ayihaye yaba inyandiko,amajwi cyangwa amafoto,kandi ikaba ishobora no kubihindagura uko bishoboka kose.
Mudasobwa igira ibindi ibimenyetso ndakumirwa uyikoresha wese akwiye kumenya
Ubusanzwe abantu biyambaza mudasobwa mu ngeri nyinshi z’ikoranabuhanga, haba mu isakazamakuru n’ubumenyi,ubucuruzi,ubuvuzi,ibarurishamibare n’ibindi.
Muri rwo rwego, hari ibimenyetso nkenerwa muri izo ngeri,umuntu akaba yabyita ndakumirwa kuko ari byo biyobora,bitegeka cyangwa bigira inama uyikoresha kugeza aho aboneye igisubizo yifuza. Ibyo bimenyetso bishobora gushyirwa mu byiciro, hakurikijwe akamaro ka byo.
Ibimenyetso biyobora mu ihererekanyamakuru n’itangazabumenyi
Hari ibimenyetso biyobora mu ihererekanyamakuru n’itangazabumenyi nka
@, www.,http://,.com,.rw,.net, e-n’ibindi. Buri kimenyetso kigira umumaro wacyo wihariye mu kuyobora ushaka amakuru runaka muri mudasobwa ,kandi ntigishobora kwitiranywa n’ikindi.
Ibimenyetso bitegeka ukoresha mudasobwa
Mudasobwa igira ibimenyetso bitegeka nka Caps Lock, Ctrl, Alt, Esc, F1, F8, Del, n’ibindi. Ibi bimenyetso bitegeka ukoresha mudasobwa gukora igikenewe kandi ntabasha kubikumira. Nk’iyo ashaka kwandika inyuguti nkuru, agomba gukanda ikimenyetso cyabugenewe ari cyo « Caps Lock »,gisobanura ( Urufunguzo ry’inyuguti nkuru).
Ibimenyetso bikoreshwa mu ibarurishamibare n’ubucuruzi
Muri ibyo bimenyetso,twavuga nka 0,%,#,*,$,1,2,3,4,5,6,7,8,9,+,/,= ,®,€,£, Num Lock, n’ibindi. Bikubiyemo ibishobora gutanga amakuru akenewe mu ibarurishamibare ,ubucuruzi n’amafaranga mpuzamahanga, bityo ukeneye gukoresha mudasobwa ye muri izi nzego twavuze akaba atabyirengagiza.
Ibimenyetso njyanama
Kugira ngo ibashe guha uyikoresha ibisubizo bikwiye, hari igihe mudasobwa imenya ko uyikoresha ashidikanya ku mabwiriza ayihaye cyangwa ku byo isabwe gukora, bityo ikagira inama nyirayo ,igira ngo imufashe gusobanukirwa no gufata umwanzuro ukwiye. Muri ibyo bimenyetso, twavuga nka (Yes, No, Cancel, Shut down,Wait, Send), n’ibindi .
Ikoreshwa ry’ibyo bimenyetso risaba ubwitonzi n’ubushishozi
Twibutse ko ibi bimenyetso byose bitagaragara ku kidanago cyandikirwaho (Keyboard). Hari ibyihishe mu mutima wa mudasobwa ku buryo uyikoresha atagomba kujarajara, ahubwo agomba kwibaza no kugenzura neza aho bibarizwa muri mudasobwa kugira ngo abigereho.
Ikindi,ni uko ukoresha ibi bimenyetso abyubahira umurimo bikora,bityo mu bushishozi bwe akaba agomba gukoresha buri kimenyetso mu mwanya wacyo,akurikije icyo asaba mudasobwa kumukorera. Bitabaye ibyo, ntashobora kugera ku gisubizo nyakuri yifuza.
Muri iki gihe Abanyarwanda benshi bamaze kumenya akamaro ko gukoresha mudasobwa ,ni byiza ko bahishurirwa amwe mu mabanga yayo n’ibimenyetso nkenerwa mu ikoranabuhanga rya buri munsi,kandi bakamenya ko kubikoresha bisaba ubwitonzi,ubuhanga n’ubushishozi. Ibimenyetso tumaze kuvuga ni ndakumirwa kuko bitagira umupaka kandi bikaba bikoreshwa ku buryo bumwe hirya no hino ku isi.




Ibitekerezo 0