Hari abagiye bakora ibikorwa bitangaje byubaka cyangwa se bisenya umuryango nyarwanda ndetse bakaba n’ibyamamare byahebuje, ariko byagera kuri Habyarimana Yozefu w’i Save wakunze kwitwa Gitera mu mateka y’u Rwanda, byo bikaba agahebuzo.
Nk’uko tubikesha uruhererekanemvugo rw’Abanyarwanda mu mateka yarwo, cyane cyane aboneka mu b’urungano rwa Gitera n’ababagwa mu ntege, inshuti, abaturanyi n’abakurikiraniraga hafi bya Politiki mu Rwanda mu bihe by’indunduro y’ingoma ya cyami, tugiye kubataturira amateka y‘uburyo Gitera yagiye kwimikwa nk’umwami uzungura Rudahigwa, akahabonera urwo imbwa yaboneye ku iriba.
Nyuma yo gushyira ahagaragara amategeko icumi y’Abahutu, ku wa 27 Nzeri 1959 mu kinyamakuru: ‘Ijwi rya rubanda rugufi’, cyari icy’ishyaka rya Gitera ryitwaga APROSOMA, Gitera yagize atya atangira kurwana inkundura y’uko Abahutu na bo bagomba kwima ingoma y’u Rwanda, Abatutsi ntibakomeze kuyiharira.
Umusuwisi w’Umusenyeri wa Kiliziya Getolika mu Rwanda, Andereya Perraudin, nawe agatuma barota iz’impehe ngo azabafasha kubigeraho! Bya he Birakajya!.
Mu itanga ry’Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa, ku wa 25 Nyakanga 1959, impundu kwa Gitera zabaye urwanaga! Zisesekara Save yose, zishyika n’i Nyanza mu Rukari
Mu gihe abo mu muryango wa Rudahigwa n’abo mu nda y’ingoma bari mu myiteguro yo kuremerera umugogo we ngo ushyike i Rwanda, Gitera we yarimo ashyashyana, ajya gukosha Ingobyi ngo bamuheke bamwerekeza ku ngoro y’umwami i Nyanza, ngo na we yime ingoma da!
Hirya no hino mu gihugu cyane cyane i Save aho iyo mpirimbanyi y’Abahutu yakomokaga, amashyi yari urufaya n’indirimbo ari urwunge, ngo abahutu nabo bagiye kwima ingoma y’u Rwanda.
Ntibyatinze Gitera bamunagurira mu ngobyi, bashyira nzira bagana i Nyanza, aho Abahutu bene wabo cyane cyane abari biganje mu mashyaka ya Parmehutu na APROSSOMA, bari bagiye kumutegerereza ngo yimikwe. Abandi na bo bari bagiye kumushagara mu nzira zose ari bunyuremo cyane cyane iziva i Save zigana i Nyanza.
Muri icyo gihigiriri cy’abantu bari ku mihanda, hari n’abasore b’ibihame b’Abatutsi cyane cyane abakomoka mu miryango y’ibwami, bari bababajwe n’itanga rya Rudahigwa, watanze amarabira azize akagambane k’Ababiligi.
Abababonye bakabannyega, babacyurira ko ibyabo byashyizwe ku iherezo. Ariko bakagenda babitaza ndetse bakanabihisha, kugira ngo barebe iherezo rya Gitera wambariye kwima ingoma.
Gitera wagendaga amwenyura mu ngobyi anazamura amaboko asuhuza abari ku mihanda yose, yarashyize agera i Rubona rwa Ngunda (Ahubatse ikigo cya RAB), ari na ho hanyuraga umuhanda ugihari na n’ubu ugana ku Kanyaru ugakomeza ugana i Burundi.
Mu gihe bagikoma amashyi baha Gitera ikaze ryo kumushagara ku munsi we w’amateka, ni bwo itsinda ry’abasore b’ibihame bitwaje inkoni z’imizo, bahurudutse baza nk’iya Gatera bava iyo bari bikinze, baza bagana aho Gitera yari ageze aho, bamuhanantura mu ngobyi , abagabo bari bamuhetse imijishi barayikura, Gitera yikubita hasi, baramukubita bamukura amenyo. Barangije barigendera.
Gitera bahise bamujyana kwa muganga, inzozi zo kwimikwa ngo abe umwami w’u Rwanda zirangirira aho, ku buryo bagiye no gutabariza Rudahigwa, Gitera akiri mu bitaro.
Ng’urwo urwo Gitera yaboneye i Rubona rwa Ngunda, rwamukuye amata mu kanwa, ntiyime ingoma y’i Rwanda, rukamukura amenyo, benshi bibwira ko ari uburanga bw’inyinya yavukanye!






Ibitekerezo 0