Hashize iminsi Minisitiri Bizimana avuze uburyo ubutegetsi bwa Habyarimana bwaranzwe n’ivanguramoko, gutoteza Abatutsi, gutonesha no kurenga ku ihame rya demokarasi; asubiza umuhungu wa Habyarimana witwa Léon wavugaga ko Se yari umuyobozi mwiza.
Reyntjens ukomoka mu Bubiligi yivanze muri ibi biganiro, agerageza kugoreka ubutumwa bwa Minisitiri Bizimana ku buryo Abatutsi bahabwaga imyanya mike mu nzego za Leta, na bwo bahagabwa iciriritse.
Yari yatanze urugero kuri Banki Nkuru y’u Rwanda yari ifite abakozi 550 barimo Abatutsi 54, ONAPO yari ifite abakozi 251 barimo Abatutsi barindwi no mu zindi nzego.
Minisitiri Bizimana yasubije Reyntjens ko nubwo na we ashaka kweza ibikorwa by’ubutegetsi wa Habyarimana nka Léon, ubwo yari umujyanama we mu bijyanye n’amategeko, ari we wanditse Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 1978 ryarimo ingingo zishyigikira ivanguramoko no kurenga ku ihame rya demokarasi.
Yatanze urugero ku iriburiro ry’Itegeko Nshinga ryanditswe na Reyntjens, rivuga ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuva mu Ugushyingo 1959 bwari ibikorwa byo kwibohora, bityo ko umusaruro wabyo ugomba kubungabungwa.
Yasobanuye ko ubwo Reyntjens yandikaga iri Tegeko Nshinga, yari abizi ko muri Werurwe 1962, Abatutsi barenga 2000 biciwe muri Perefegitura ya Byumba, abandi barenga 350.000 bicirwa muri Gikongoro, Cyangugu, Kibungo, Kibuye, Ruhengeri, Gisenyi, Kigali na Bugesera mu Ukuboza 1963.
Yavuze u Rwanda rwari rufite amategeko n’amabwiriza yabuzaga Abatutsi kwiga mu mashuri yisumbuye n’amashuri makuru, aho bamwe mu babyeyi biganjemo Abatutsi bahuje imbaraga, bashinga amashuri yigenga abana babo bigamo nka APACOPE i Kigali na CEFOTEC i Butare ariko ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwatesheje agaciro impamyabumenyi yatangaga, kandi ko Reyntjens yabishyigikiye yifashishije Itegeko Nshinga.
Nubwo tariki ya 6 Ugushyingo Minisitiri Bizimana yagaragaje ingingo nyinshi zigaragaza ivangura riri muri iri tegeko, guhera ku iriburiro, tariki ya 7 Ugushyingo Reyntjens yamusabye gutanga ingingo byibura imwe yanditse igaragaza ivangura. Ibi byagaragaje ko atasomye ubutumwa yahawe mbere.
Ku wa 7 Ugushyingo, Minisitiri Bizimana yagaragaje ko yatunguwe, atangaza ko noneho yakwemeranya n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ibitekerezo bya Reyntjens byivanze.
Ati "Mana yanjye! Noneho ngiye kwemeranya na benshi bakoresha internet bavuga ko byagucanze! Ni gute umuntu nkawe, wiyita Professeur, impuguke n’ibindi, adashobora gusoma ubutumwa bwanjye nashyize kuri X ejo tariki ya 6 Ugushyingo 2025, bugaragaza ingingo nyinshi z’Itegeko Nshinga ryawe MRND, ritavangura gusa ahubwo rinarenga ku mahame shingiro y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu nk’uburezi, impinduka ya demokarasi n’ibindi?”
Minisitiri Bizimana yasabye Reyntjens kudakomeza kumutesha umwanya kubera ko bisa n’aho ari kuruhira ubusa.
Yagize ati “Ntiwongere kuntesha umwanya. Niba ushaka gukomeza, simfite igihe cyo gutakaza.”







Ibitekerezo 0