Nyuma y’aho iyi ndege ihanuwe, tariki ya 9 Mata 1994 Leta y’u Bufaransa yahungishije bwangu umuryango wa Habyarimana wari urangajwe imbere n’umugore we, Agathe Kanziga Habyarimana.
Kuva muri Kamena 1993, iyi ndege yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 50 yari ifite ubwishingizi ku mpanuka muri SONARWA S.A, ikigo cy’ubwishingizi gikuze kurusha ibindi mu Rwanda, kuko cyabayeho kuva mu 1975 ubwo Habyarimana yari amaze imyaka ibiri ku butegetsi.
Umunyamategeko Me Laurent Nkongoli yasobanuriye IGIHE ko muri Nzeri 1998, yamenye ko umuryango wa Habyarimana ugiye kohereza abanyamategeko b'Abongereza i Kigali kugira ngo bajye kwishyuza SONARWA S.A indishyi ku “mpanuka” y’iyi ndege, witwaje ko yari yarashinganishijwe.
Indi mpamvu uyu muryango washingiragaho ni uko Habyarimana yari yaragize umuryango we "umuzungura" wemerewe guhabwa indishyi mu gihe iyi ndege yakora impanuka, akahasiga ubuzima.
Me Nkongoli wari mu buyobozi bw’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonye ibyo bidafite ishingiro, bitewe n’uruhare Habyarimana yagize mu itegurwa rya jenoside, ni bwo yatangiye urugendo rwo guhagarika itangwa ryayo, mu rukiko rwa mbere rw'iremezo rwa Nyamirambo.
Uyu munyamategeko yagize ati "Maze kumenya ko amafaranga y'impanuka y'indege baza kuyafata, nahise ntanga ikirego. Nakoze urutonde rw'abo ndegera indishyi kugira ngo bazahabwe amafaranga. Uwari Perezida w'urukiko, icyemezo aragisinya, avuga abaguye muri iriya ndege, ati 'Ariko aya mafaranga ntagire aho ajya'."
Yavuze ko abanyamategeko b'umuryango wa Habyarimana bagiye muri SONARWA, ibereka umwanzuro mbanzirizarubanza urukiko rwa Nyamirambo rwafashe tariki ya 18 Ukwakira 1998, ibasobanurira ko kubaha ayo mafaranga bitashoboka.
Me Nkongoli yasobanuye ko ubwo urukiko rwari rumaze gufatira aya mafaranga kugira ngo SONARWA itayaha umuryango wa Habyarimana, umuhungu wa Habyarimana yamwibasiye yifashishije itangazamakuru, avuga ati “Mu Rwanda hari abantu babi cyane. Nk'umwavoka witwa Me Nkongoli unarega Habyarimana kandi yarapfuye!"
Uyu munyamategeko yavuze ko icyo gihe na we yifashishije itangazamakuru, asubiza umuhungu wa Habyarimana ko iyo amenya ubwenge, atari gushaka kuzungura umubyeyi we kuko yapfuye afitiye u Rwanda amadeni menshi.
Ati "Noneho mbabwira imvugo y'Igifaransa ivuga ngo 'On hérite de l’actif et du passif'. Iyo uzunguye, uzungura ibiriho n'amadeni. Ubundi abazungu bo n'abafite abajyanama, iyo bazi ko upfuye asize amadeni, barababara bagakora ikiriyo ariko bagera igihe cyo kuzungura, bakifata. Mu Kinyarwanda cyiza, ndamubwira nti 'So yasize amadeni menshi cyane'."
Me Nkongoli yasobanuye ko Habyarimana yicishije Abatutsi mu bihe bitandukanye. Yatanze ingero zirimo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari hagati ya 350 na 400 muri Komini Kibilira mu Ukwakira 1990 n'ubwakorewe Abagogwe bari hagati ya 500 na 1000 muri Mutarama 1991.
Bitewe n'inshingano zitandukanye Me Nkongoli yahawe mu bihe byakurikiyeho, yasobanuye ko atakomeje gukurikirana iyi dosiye kuko yahise ahabwa imirimo mishya irimo kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, kandi ko yasize ayihaye undi munyamategeko, ariko ntiyayikurikirana neza.
Me Nkongoli yatangaje ko nyuma yo gusubira mu murimo wo kunganira abantu mu bategeko, aherutse kujya mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge abaza niba inyandiko z'ibyakurikiyeho zaboneka, Umwanditsi amusubiza ko yazibuze.





Ibitekerezo 0