Tariki ya 25 Nyakanga ni umunsi abakuze bafashe mu mateka y’u Rwanda nk’umunsi w’Umwami Mutara III Rudahigwa, kuko ufite byinshi uhatse mu mpinduka zihuse zabaye mu mateka y’u Rwanda, nyuma y’itanga rye ku itariki ya none. Hari kuwa 25 Nyakanga 1959.
Ibintu 15 waba utaramenye ku Mwami Rudahigwa (Igice cya I)
Uretse kuba yarabaye umwami w’u Rwanda, yasogongeye umuco w’abazungu, ivanjili y’abamisiyoneri, irunduka ry’ubukoloni n’inyigisho mvaburayi, bituma aba Umwami uhabanye n’abamubanjirije kuri byinshi.
1. Niwe Mwami w’u Rwanda wagize amazina menshi kurenza abandi
Mu mateka twumva abami bagiraga amazina azwi, hakiyongeraho n’andi bihariye, bigatuma aba menshi. Abami b’u Rwanda baciye agahigo mu kugira amazina menshi ni: Ruganzu Ndoli Rugambirabagabo Cyitatire cya Mutabazi (Hakaba n’abamwitaga Rugambirirabahunde rwa Muhumuza), undi ni Mibamwe II Sekarongoro II Gisanura Mabokataziganya (amaboko ataziganya) Rugabishabirenge.
Cyakora bombi, ntibagejeje aha Rudahigwa, witwaga Mutara III Rudahigwa Charlès Léon Pierre Nkubito y’Imanzi Cyusa (Umusore w’icyusa) Rukabu.
2. Buri zina rya Mutara Rudahigwa ryari rifite imvano
Mutara III ni izina ry’ubwami, nubwo yakoreye mu ngata Yuhi V Musinga, mu mujyo w’izina rye yabanjirijwe na Mutara II Rwogera.
Rudahigwa ni izina rye bwite yari asanganywe (Izina ry’ubututsi), ariko nyuma yo kwima ingoma, Umwami ntiyabaga agifite ubwoko, inkomoko cyangwa akarere. Rudahigwa biva ku kwanga guhigwa bisobanuye kutaganzwa, kutaneshwa, kutarushwa.
Rukabu ni izina yahawe kubwo kuba Ntabwoba, gushira amanga, no kugira igitsure aho bibaye ngombwa.
Nkubito y’Imanzi na Cyusa ni amazina yatazirwaga kubw’uburanga, umuneza n’ubutwari.
Amazina amwe yayiswe kubwo kuba Ntabwoba, andi ayitwa kubw’uburanga bwe, andi arayabatizwa.
3. Yabatijwe amazina atatu ngo yitiranwe n’ibikomerezwa
Umwami Rudahigwa yasabwe guhitamo izina abatizwa, ahitamo atatu ‘‘Charlès Léon Pierre’’, ngo akunde yitiranwe n’abakomeye bari bariho icyo gihe, mu bo yabashaga guhura nabo.
Charlès yarifashe kubera ko Umuyobozi Mukuru wayoboraga u Rwanda n’u Burundi wari Guverineri Charlès Henri Joseph Voisin.
Léon yarifashe kubera ko yabatijwe na Musenyeri Léon Classe wari ukuriye vicariat ya Kabgayi.
Pièrre yarifashe kugira ngo yitiranwe n’Umuyobozi Mukuru wategekaga ibihugu bitatu bikomanyije, Congo-Mbiligi (DRC), Rwanda na Urundi, ariwe Guverineri Pierre Ryckmans.
4. Umwami wa mbere w’u Rwanda wabaye umusilimu
Mutara Rudahigwa yabaye Umwami wa mbere w’u Rwanda usirimutse, kubera ko yakiriye byinshi mu byazanywe n’abazungu. Niwe wa Mwami wa mbere wicaye ku ntebe y’ishuri, niwe mwami wa mbere w’u Rwanda watunze imodoka ye bwite, niwe wa mbere warishije ikanya, ikiyiko, anarira ku isahani za ruzungu anywera no mu kirahure, mu gihe abamubanjirije bakoreshaga imbehe, icyibo, indosho, inkongoro…
Rudahigwa niwe mwami wa mbere w’u Rwanda wambaye ibirato (inkweto) mvaburayi n’ingofero mvaburayi, ariko amadarubindi yo yarayanze ngo atazahuma nk’abazungu yitaga ko bareba banyenyeza. Niwe Mwami w’u Rwanda wa mbere wagendeye mu nda y’inyoni (indege). Ni nawe wa mbere wabatijwe.
5. Umwami wa mbere w’u Rwanda watunze abagore bake
Mu bami bose bamubanjirije, Mutara III Rudahigwa niwe watunze abagore bake, kuko yagize babiri bonyine, kandi nabo mu bihe binyuranye. Nyamara hambere, abagore bose bitwaga ab’Umwami, hakaba abatunze benshi nka Kigeli IV Rwabugili, Kigeli III Ndabarasa, Mutara II Semugeshi n’abandi.
Abagore ba Mutara wa III Rudahiga, uwa mbere ni Nyiramakomali bashakanye kuwa 15 Ukwakira 1933 bagatana mu mwaka wa 1940 batabyaranye umwana n’umwe. Bivugwa ko baba baratandukanye kubera kubura urubyaro (nyuma yo gukuramo inda ebyiri), kandi nyamara Umwami agomba gusimburwa n’urubuto rwe (amaraso ye). Hari n’abavuga ko baba baratandukanye ku bwo kuba Rudahigwa yari Umukirisitu Gatolika byahamye, mu gihe umugore we, Umwamikazi Nyiramakomali atabikozwaga, ahubwo we yari yaratsimbaraye kuri gakondo k’abakurambere, nko kubandwa, guterekera no guhanuza.
Umugore wa kabiri Rudahigwa yashatse ni Gicanda wanemeye kubatizwa akitwa Rosalie, ariko uyu nawe nta mwana bigeze babyarana.
6. Umwami Rudahigwa yari muremure bidasanzwe
Nubwo muri rusange abami b’u Rwanda babaga ari barebare, Mutara III Rudahigwa ni umwe mu barebare kurusha. Yakoraga ku mashami maremare y’igiti atacyuriye, atanisumbukuruje, yasumbaga abatware, abagaragu, abazungu n’abandi bayobozi bamugeraga iruhande, kandi uburebure bwe ntibwamubangamiraga ngo agaragare nk’umuntu uhese umugongo. Yari afite uburebure bwa metero ebyiri n’ibice birengaho
Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre yavutse muri Werurwe 1911 atanga afite imyaka 48. Yimye ingoma mu gihe cy’imyaka 18. Yatabarutse kuwa 25 Nyakanga 1959, ari nayo nkomoko yo kuba abakomeye ku mateka bafata uyu munsi wa none, nk’umunsi w’Umwami Rudahigwa, unabarwa nk’umwe mu ntwari z’u Rwanda.
Mu gice cya kabiri ari nacyo gisoza, tuzabagezaho ibindi byamugize umwihariko mu bami, bishingiye ku mico, politiki, impinduramatwara, ubutabera, imigirire n’imigenzereze.








Ibitekerezo 0