{Umukecuru Li Xiufeng w’imyaka 95 wo mu gace kitwa Lioulu mu majyepfo y’igihugu cy’u Bushinwa yazutse nyuma y’iminsi 6 yari amaze mu isanduku. }

Umwe mu baturanyi be witwa Chen Qingwaing wakundaga gusura uwo mukecuru amushyiriye amafunguro ya mu gitondo avuga ko yamusanze mu buriri bwe afite igikomere mu mutwe, nyuma yaho aza kwitaba Imana aguye mu rugo rwe nyuma ashyingurwa ashyizwe mu isanduku bamugumisha mu rugo iwe nkuko umuco wabo ubiteganya.

Daily what dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo bitegura gukura ikiriyo, Chen yaje muri urwo rugo atangazwa no gusanga isanduku irimo ubusa, uwari wapfuye yibereye mu gikoni arimo guteka kuko ngo inzara yari imumereye nabi.

Li wazutse yagize ati : "Naryamye igihe kirekire aho mbyukiye numva mfite inzara nyinshi, jya gushaka icyo nteka kuko nari nagerageje gufungura urugi rw’isanduku kenshi ariko rwari rwarananiye".

Abaganga batangaje ko uyu mukecuru atari yapfuye ngo kuko umuntu ashobora kumara igihe runaka adahumeka ariko akiri muzima, ndetse ko bashima uyu umuco wabo wo kubika abapfuye mu nzu zabo ngo kuko iyo bitaba ibyo, uyu mukecuru aba yarashyinguwe ari muzima.