Iyo Minisiteri yatangaje ko uwo muganga yanduye Coronavirus akabigira ibanga ahubwo akagerageza kuyivura ariko bikarangira atabashije kwikiza. Itangazo yashyize ahagaragara rivuga ko uwo muganga w’imyaka 39 y’amavuko yahuye n’umuntu wa mbere Coronavirus yagaragayeho muri icyo gihugu.
Reuters yatangaje ko byamenyekanye ko uwo muganga arwaye kuwa 26 Werurwe ahita ajyanwa mu bitaro arembye cyane apfa nyuma y’iminsi ibiri, akaba abaye umuntu wa kabiri upfuye azize Coronavirus muri icyo gihugu.
Uzbekistan yatangaje ko ifite abantu 104 bagaragayeho Coronavirus. Yafunze Intara zose, abantu basabwa kuguma mu ngo uretse abakora imirimo y’ingenzi n’abacuruza ibyangombwa nkenerwa by’ibanze.
Uzbekistan ni igihugu kiri mu yahoze ari Repubulika y’Abasoviyete yarimo ibihugu nka Kazakhstan, Kyrgyzstan, Tajikistan na Turkmenistan.





Ibitekerezo 0