Ni nyuma y’uko FBI na Minisiteri y’Ubutabera, bihawe uburenganzira n’Ibiro Mpuzamahanga bishinzwe ubutasi (FISA) kugira ngo hakorwe iperereza ku bikekwa ko Page yaba yarakoranaga n’u Burusiya.

Inkuru ya Washngton Post ivuga ko Page wemeza ko yari umwe mu bagize itsinda ry’abajyanama ba Trump mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga, ashobora kuba ari intasi y’u Burusiya, akaba yaranagize uruhare runini mu biganiro hagati y’iki gihugu n’abamamazaga Trump.

Mu kiganiro na CNN, Page yavuze ko ashimishijwe no kuba ibiri gukorwa na FISA na FBI byatangiye kujya ahagaragara, aho yemeza ko bigaragaza uburyo ubuyobozi bwa Barack Obama na Hillary Clinton bwakoze ibishoboka ngo burenganye abatarashyigikiye gahunda yabo ku bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Yakomeje avuga ko yiteguye kubona ibinyoma bizava muri iri perereza, kuko nubwo yari ashinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga, ntaho yigeze ahurira n’u Burusiya.

Nubwo uyu mugabo avuga ko yari mu itsinda rigira inama Trump ariko, ngo nta na rimwe bigeze baganira ndetse na Trump ubwe avuga ko atamuzi.

Umuyobozi wa FBI, James Comey yemeje ko umwaka ushize aribwo batangiye gukora iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya Amerika, ndetse no kumenya niba hari abo mu itsinda rya Trump bigeze bakorana, ariko yirinda gutangaza amazina y’ababa bari gukurikiranwa.

Carter Page wari Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yatangiye gukorwaho iperereza
Carter Page wari Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yatangiye gukorwaho iperereza

[email protected]