Matthew Lane Durham w’imyaka 21, wabaye umukorerabushake w’uyu muryango muri Kenya kuva muri Mata kugeza mu Kamena 2014, urukiko rwanamuciye ihazabu y’amafaranga ibihumbi 16 by’amadorali.
Umuyobozi wa Upendo Children's Home, Eunice Menja amaze kumva ibyaha byo gufata ku ngufu urukiko rushinja Durham yavuze ko ababajwe cyane n’ibyo yakoze akaba ahesheje isura mbi uyu muryango ndetse akaba atatiye icyizere yari yagiriwe.
Durhman uhakana ibyo aregwa avuga ko ari umwere yasabye imbabazi iki kigo kuba ibi byarakigizeho ingaruka kandi ko abana baharererwa bitabakwiye nk’uko BBC ibitangaza.
Umwaka ushize uwari umuyobozi w’ikigo gitabara imbabare, Simon Harris w’imyaka 55 yatawe muri yombi akatirwa igifungo cy’imyaka 17 n’urukiko rwo mu Bwongereza ashinjwa gusambanya abana bo ku muhanda muri Kenya guhera mu 1996 kugeza 2003 ubwo yakorera mu mujyi wa Gilgil.





Ibitekerezo 0