Ni igitekerezo Josh Hawley atanze mu gihe Perezida Joe Biden yohereje mu Nteko undi mushinga w’itegeko usaba ko bemeza indi nkunga yo gufasha Ukraine.

Hawley yavuze ko ayo bamaze gutanga ntacyo yamaze kuko ingabo za Ukraine zitarenga umutaru.

Ati “Aya ni amafaranga y’Abanyamerika. Bamaze guhabwa miliyari $ 115 none ntacyo bagaragaza bayakoresheje.”

Yavuze ko ibindi bihugu birimo iby’u Burayi bikwiriye kwigaragaza, bigatanga imfashanyo ifasha Ukraine gutsinda.

Yasabye ahubwo ko hakorwa igenzura hakarebwa icyo amafaranga Amerika imaze igihe yoherereza Ukraine yakoreshejwe.

Josh Hawley yasabye ko Amerika ihagarika gufasha Ukraine mu ntambara
Josh Hawley yasabye ko Amerika ihagarika gufasha Ukraine mu ntambara