Umuhungu we Sewell Setzer yiyahuye muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’igihe akoresha Character.AI, urubuga rukoresha ubwenge bukorano mu gutanga amakuru, kuganira, guhindura inyandiko n’ibindi.
Garcia yavuze ko mbere y’uko umwana we yiyahura, yari amaze igihe akoresha Character.AI ari na yo yamushoye mu bitekerezo byo kwiyahura, ashingiye ku byo yari imaze iminsi imuganiriza.
Uwo mubyeyi avuga ko urwo rubuga rwasubizaga umwana we amagambo ateye ubwoba arimo n’ayerekeye imibonano mpuzabitsina, atagakwiriye kuba abonwa n’umwana utujuje imyaka y’ubukure.
Mu rukiko kuri uyu wa Kabiri, Garcia yavuze ko umwana we yifashishije urwo rubuga ashaka kurutura ibibazo byo mu mutwe yari afite, ahubwo rurushaho kumwangiza no kumushishikariza kwiyahura.
Uyu mubyeyi yasabye impozamarira ku rupfu rw’umwana we, aho ashinja abashinze Character.AI uburangare bushingiye ku kutamenya kugenzura ibyo rusubiza abarukoresha, ngo hashyirweho n’ingamba ku barukoresha batujuje imyaka.
Character.AI yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Setzer, yihanganisha umuryango we.






Ibitekerezo 0