{Uwahoze ayobora idini ryamenyekanye cyane muri Amerika kubera kurwanya cyane ubutinganyi, yapfuye.}
Reverend Fred Phelps Sr, washinze itorero Westboro Baptist Church i Kansas, yapfuye ku mugoroba wo kuwa Gatatu afite imyaka 84.
Inkuru yanditswe na BBC ivuga ko iri torero ahanini rigizwe n’umuryango we, ryamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera rikoresha ibyapa mu kurwanya ishyingurwa ry’abasikare b’Amerika baguye ku rugamba, rikavuga ko urupfu rwabo ari igihano cy’uko Amerika yorohera abatinganyi.
Ibyapa byabo biba byanditseho ngo "Urakoze Mana kubera abasirikare bapfuye" na "Urakoze mana kubera ibitero byo ku itariki ya 11 Nzeri" n’ibindi. Baba bafite kandi n’ubundi butumwa buhutaza abatinganyi n’abatinganyikazi.

Musenyeri Phelps yavukiye i Mississippi mu 1929, akura asengera mu idini ry’aba-Methodist kandi yaje no gutoranywa mu bagiye kwiga ishuri rya gisirikare ry’Amerika.
Yaje kugirwa umuyobozi mu idini ry’ababatiza nubwo Westboro itari ishamikiye ku idini na rimwe.
Phelps yabonye impamyabumenyi mu by’amategeko muri kaminuza ya Washburn mu 1964, ariko yaje kwamburwa uburenganzira bwo kubikora muri Kansas mu 1979.
Urukiko rukuru rw’i Kansas rwavuze ko Phelps yakoze amakosa mu nyandiko ze kandi "yagaragazaga kutagendera ku mategeko agenga uwo mwuga".
Nyuma, we n’itorero rye ritari rigari ryashinzwe mu 1955, baje guhabwa inyito "umuryango wanzwe kurusha abandi muri Amerika" n’umunyamakuru wa BBC, Louis Theroux – agereranyije n’andi matsinda yangwa arimo abimukira n’abanyahudi. Nyamara intero yabo yagiraga iti "Imana yanga abatinganyi".
Mu 2009, Musenyeri Phelps n’umukobwa we baciwe kwinjira mu Bwongereza kubera inyigisho zabo zirwanya abatinganyi.


Ibitekerezo 0